sangiza abandi

U Rwanda rugiye kujyana u Bwongereza mu nkiko

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda igiye kujyana Leta y’u Bwongereza mu nkiko mpuzamahanga, aho ishinja iki gihugu kutubahiriza amasezerano byagiranye ajyanye no kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano yari yasinyiwe mu Rwanda muri Mata 2022, hagati ya Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta na mugenzi we wari uhagarariye Guverinoma y’u Bwongereza, Priti Patel.

Yari amasezerano yiswe ‘Migration and Economic Development Partnership’ (MEDP), agamije gushyiraho uburyo bushya bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Bwongereza kandi ni bwo bwari bwasabye u Rwanda ubufatanye muri uyu mushinga, hashingiwe ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kwakira impunzi no kuzifasha kongera kubaho neza, ababishaka bagafashwa no gusubira mu bihugu baturukamo.

Ibi bigashimangirwa n’uko u Rwanda rusanzwe rukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu kwakira abaturuka muri Sudani, Libya n’ahandi.

Guverinoma y’Ubwongereza yateganyaga guha u Rwanda miliyoni 50 z’ama-Pound (£) agamije gufasha abimukira mu gihe itegeko ryo kubohereza rizaba ryamaze kwemezwa burundu. Miliyoni £270 zo zari zaramaze guhabwa u Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibyari bikubiye muri aya masezerano byose byagombaga gukorwa byarakozwe, birimo gutegura ibikorwaremezo, gushora imari mu nzego z’imibereho myiza n’iz’umutekano, ndetse no gutegura gahunda y’igihe kirekire igamije gufasha impunzi kubaho zisanzuye.

Aya masezerano yaje kwemerwa ku mugaragararo mu mategeko mpuzamahanga muri Mata 2024, harimo ingingo igaragaza igihe amasezerano azageza, byari biteganyijwe ko azageza ku wa 13 Mata 2027, ndetse n’uburyo buzakurikizwa mu kuyongera cyangwa kuyasesa.

Umushinga wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, wahagaritswe mu 2024 ubwo ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] ryajyaga ku butegetsi, rivuga ko amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda atakemura ikibazo cy’abimukira biyongera buri munsi.

Umujyanama mukuru mu bya tekinike wa Minisitiri y’ubutabera, Dr. Michael Butera yabwiye The New Times ko hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga, guhagarika amasezerano byabaye mbere yuko hatangazwa ingingo zigaragaza uko aya masezerano ashobora guseswa, bidakuraho inshingano zari zarashyizweho mbere y’uko aseswa.

Ati” Ibyatangajwe byabaye mbere y’uko hashyirwaho ku mugaragaro ingingo z’amasezerano zerekeye uburyo bwo kuyahagarika. Mu mategeko mpuzamahanga, guhagarika amasezerano bigira ingaruka ku bihe biri imbere, ntibigira ingaruka ku nshingano zari zaramaze gushyirwaho no gutangira gukurikizwa mu gihe amasezerano yari agifite agaciro.”

Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda yahisemo kugana urukiko mpuzamahanga nkemurampaka rwo mu Buholandi hagamijwe kugirango hakorwe isesengura ryimbitse ku nshingano za buri ruhande, zirebana n’ishyirwa mu bikorwa n’iseswa ry’aya masezerano.

Dr. Butera yemeje ko u Rwanda ruzitabira uru rubanza mu buryo bwubahiriza amategeko mpuzamahanga, ndetse ko rwemera ubufatanye bushingiye ku bwubahane ndetse no kugirana icyizere.

Ati” U Rwanda rushaka ko habaho isesengura ryemewe n’amategeko ku burenganzira n’inshingano za buri ruhande hashingiwe ku masezerano ndetse hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’ibindi bihugu ku bijyanye no kwakira impunzi n’abimukira binyuze mu nzego zemewe n’amategeko.

Photos:

[fluentform id="3"]