sangiza abandi

Inteko y’Abaturage igiye kujya iba kabiri mu kwezi

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza agenga Inteko y’abaturage aho kuri ubu igiye kujya iterana kabiri mu kwezi.

Ni amabwiriza yasohotse ku wa 21 Mutarama 2026, agamije guha urubuga umuturage mu gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu miyoborere, gukemura ibibazo by’abaturage kandi babigizemo uruhare , kugira uruhare mu igenamigambi na gahunda ziterambere n’imibereho myiza yaho batuye.

MINALOC ivuga ko mu mabwiriza mashya inteko y’abaturage ishobora kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo guha amahirwe abaturage kuyigiramo uruhare no gutanga ibitekerezo.

Muri aya mabwiriza, agena ko Inteko y’abaturage izajya iterana kabiri mu kwezi , ku wa kabiri w’icyumweru cya mbere no ku wa kabiri w’icyumweru cya gatatu , hagati ya saa munani z’amanywa na saa kumi n’imwe za nimugoroba ( 1400h-17h00).

Icyakora aya mabwiriza avuga ko mu gihe habonetse indi mpamvu ituma inteko itaba, Umuyobozi w’umurenge Akagari gaherereyemo, bumenyesha Akarere .

Aya mabwiriza agena ko inteko y’abaturage itumizwa kandi ikayoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari cyanwa umwungirije mu gihe adahari.

Inteko z’abaturage zitangirwamo ibitekerezo bitandukanye n’ibibazo kandi bigakemuka bigizwemo uruhare n’abaturage

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]