Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026 , iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza .
Ejo Heza ni gahunda ya Leta, yatangijwe mu 2017, igamije gufasha Abanyarwanda bose kwizigamira by’igihe kirekire kugira ngo bazabone bose pensiyo. Iyi gahunda yatangijwe nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’Abanyarwanda basaza bakennye kuko pensiyo yafataga abanyamushahara gusa.
Mu mavugurura mashya ya gahunda ya Ejo Heza, agena ko umuntu yemerewe gukoresha igice cy’ubwizigame mbere y’imyaka 55 .
Aya mavugurura agena ko amafaranga agera kuri 30 % y’ubwizigame, yagoboka umuntu igihe cyose ayakenereye. Ni mu gihe 70% akomeza akabyarira inyungu umuntu kugeza ku myaka y’izabukuru, ni ukuvuga kugeza ku myaka 55.
Aya mavugurura kandi yoroshya uburyo bwo guhabwa amafaranga y’izabukuru ku muntu ufite imyaka 55, aho kuri ubu umunyamuryango yemerewe guhabwa amafaranga ya pansiyo ya buri kwezi mu gihe afite ubwizigame bwa miliyoni 2 Frw avuye kuri miliyoni 4 Frw.
Umuryango wa Ejo Heza kandi yemerewe indi pansiyo igenwa n’itegeko yemerewe kubikuza agera ku 100% y’ubwizigame bwe n’inyungu zabwo.
Aya mavugurura agena kandi ko umunyamuryango yemerewe guhabwa arenga 25% y’ubwizigame bwe n’inyungu zabwo, mu gihe asigaye amuhesha pansiyo ya buri kwezi.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, muri Kanama 2025, rwagaragaje ko Abanyarwanda bakomeje kwiteganyiriza by’igihe kirekire banyuze muri Ejo Heza, aho kugeza ubu abarenga 4.200.000 bayiyobotse mu gihe ubwiteganyirize bwageze kuri miliyari 80 Frw.





