sangiza abandi

Amb Nduhungirehe yakiriye Serge Brammertz 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku wa 29 Mutarama 2026, yakiriye Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz  uri muruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ntabwo hatangajwe icyo aba bombi bganiriye .

Muri Gashyantare 2024, ubwo Serge Brammertz yari mu Rwanda, ,IRMCT , yavuze ko ruzinduko rwe rwari rugamije ” kugirana ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru n’ibya tekiniki bijyanye n’imbaraga zikomeje gushirwaho kugira ngo ubutabera burusheho kugera ku bantu benshi bahohotewe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

IRMCT Umushinjacyaha Brammertz yavugaga ko arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo agaragaze ko abantu barenga 1.000 bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside bakomeje guhunga ubutabera, bakaba batuye mu bihugu byo muri Afurika, Uburayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi, batabwe muri yombi, bashyikirizwe ubutabera.

Umushinjacyaha Brammertz yiyemeje gufasha u Rwanda ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu gufata abo bahunze ubutabera, aho bashobora kuboneka hose.

Photos:

[fluentform id="3"]