sangiza abandi

U Rwanda rwabuze umushakashatsi mu Kinyarwanda

sangiza abandi

Inteko y’Umuco, yatangaje ko Bizimana Simon wari umushakashatsi mu Kinyarwanda cyane cyane mu kibonezamvugo no mu nkoranyamagambo, yitabye Imana ku myaka 88 azize uburwayi.

Yitabye Imana ku wa 30 Mutarama 2026, aguye mu Bitaro bya CHUB . Inteko y’Umuco ivuga ko uyu musaza yashyize itafari rifatika ku kinyarwanda .

Yagize iti ” Tubuze inararibonye n’umushakashatsi w’indashyikirwa

Amateka ye ni ayahe ?

Bizimana Simon , yari umushakashatsi w’imena mu kinyarwanda cyane cyane mu kibonezamvugo no mu nkoranyamagambo.

Yatangiye ubushakashatsi ku Kinyarwanda mu 1965 akora muri INRS akomereza muri IRST kugeza muri 2008. Uruhare rwe rwatumye ahabwa igihembo n’ikigo cyitwaga Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) nk’umuntu wateje imbere ubushakashatsi ku Kinyarwanda. Amateka ye azahora ari itara rimurikira abiga ururimi rwacu.

Bizimana Simon yavutse ku wa 4 Gashyantare 1938 i Mpare, mu yahoze ari Komini Huye, Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye).

Yize amashuri abanza i Butare, akomeza ayisumbuye muri Groupe Scolaire d’Astrida Butare kugeza mu 1956. Nyuma yize mu ishuri ry’abigisha (Ecole de moniteurs) ry’i Save.

Nubwo yize ibijyanye n’uburezi, yaje guhugurwa mu buryo bwimbitse mu by’indimi (Linguistique) n’umuhanga André Coupez. Indimi kandi yazize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Simon Bizimana yakoreye igihe kirekire mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuvanganzo n’Ikoranabuhanga ,IRST, cyahoze ari INRS i Butare

Yari mu itsinda rya mbere ry’abashakashatsi afatanyije na André Coupez, Thomas Kamanzi n’abandi rishinzwe gukusanya no gusobanura amagambo y’Ikinyarwanda mu nkoranya nini cyane y’Ikinyarwanda n’Igifaransa.

Ni umwe mu bahanga bavuze kuri “Amasaku” mu Kinyarwanda, ibintu abahanga mu kinyarwanda bashimangira ko bigoye.

Yakoze ubushakashatsi ku migani n’imigenzo y’Abanyarwanda, abyandikaho ibitabo bitandukanye.

Photos:

[fluentform id="3"]

2 Responses