sangiza abandi

Imvugo z’ubushotoranyi za Ndayishimiye ku Rwanda, isubyo mu gutsura umubano n’u Burundi

sangiza abandi

“Umwanzi ahora ku irembo kuko shitani aracyari umwami w’Isi. Ntitubikerense, akariho karavugwa, muzi ko dufite umuturanyi mu Majyaruguru y’igihugu cyacu utatubaniye neza, akaba ubu akomeza kuduhigira, akubita agatoki ku kandi”. Aya ni amwe magambo ya gashozantambara Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye, yagiye atangaza ku Rwanda mu bihe bitandukanye.

Kuva umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangira ni kenshi Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze kumvikana mu mbwirwaruhame atangaza yibasira u Rwanda arushinja gushaka gutera igihugu cye binyuze mu gukorana n’imitwe irimo RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe, ibyo u Rwanda rwateye utwatsi kenshi ruvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Mu bihe bitandukanye Perezida Ndayishimiye w’u Burundi n’abandi bayobozi bagiye bavuga mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko bafite amakuru ko u Rwanda rufite umugambi wo kugaba ibitero ndetse kuva mu ntangiriro za 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.

Kuva 2024 u Burundi bumaze gufunga imipaka, u Rwanda rwatangaje ko hari ibiganiro byagiye bihuza impande zombi ariko byose bigakomwa mu nkokora ni mvugo z’ubushotoranyi za Perezida Ndayishimiye uhora yigamba gutera u Rwanda no kurushinja ibinyoma bidafite ishingiro.

Ubwo Perezida Ndayishimiye yagezaga ijambo ryo kwifuriza umwaka mwiza inzego z’umutekano yongeye gusubiramo imvugo zo guharabika u Rwanda, avuga ko ari rwo nyirabayazana w’amakimbirane n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyamara yiyibagije ko ariwe ukorana n’ umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayishimiye yagize ati “U Rwanda rushyigikira abanyabyaha b’Abarundi, bashaka gutera u Burundi mu gihe u Rwanda ruzaba rumaze gufata RDC.”

Yakomeje agira ati “Ku birebana n’u Rwanda ntitunejejwe n’uko icyo gihugu kidashishikajwe n’amahoro mu Karere mu gihe ibindi bihugu bikora ibishoboka byose ngo bibane neza n’ibyo bituranye bihana imbibi.

Ibibera mu gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tubikurikiranira hafi, cyane cyane ko icyo gihugu gitera Congo dufitanye inzika kuko aricyo gikomeza kubungabunga abicanyi bahigira u Burundi, nta kitwereka rero ko nyuma ya Congo atari u Burundi, nk’uko abo Barundi b’imburamumaro bakiri mu Rwanda n’i Burayi babyivugira.”

Gufunga imipaka yabigize iturufu

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Ndayishimiye yagejeje ku Barundi yaciye amarenga yo gufunga imipaka yose yo kubutaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ndetse bidatinze kuwa 11 Mutarama 2024, u Burundi bwahise butangaza ko bwafunze imipaka yo kubutaka.

Nyuma yo gufunga imipaka, Perezida Ndayishimiye yatangiye gukina ikinamico yo kwikoma u Rwanda karahava, atangira kwigamba ko afite ubushobozi n’igisirikare gikomeye cyo kugaba ibitero ku Rwanda aciye mu Kirundo ahagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Bugesera.

Aya magambo ya Ndayishimiye yagiye asubiza ibintu irudubi ndetse ibiganiro byose byagiye biba byakomwaga mu nkokora ndetse bigasubizwa inyuma n’imbwirwaruhame yavugaga haba ku bitangazamakuru mpuzamahanga cyangwa ibyo yabwiraga abaturage be.

Mu bihe bitandukanye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye ababaje kuko hari intambwe zatewe mu mubano w’ibihugu byombi harimo no guhosha intambara y’amagambo.

Ati “Ibyo Perezida w’u Burundi yavuze birababaje cyane ko abayobozi ku rwego rw’Ingabo n’Ubutasi b’ibihugu byombi bari mu biganiro kandi bemeranyije ko hakenewe guhosha intambara yaba iy’amagambo no mu rwego rwa gisirikare.”

Intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi mu rwego rw’igisirikare n’ubutasi zahuriye mu nama mu bihugu byombi inshuro nyinshi, zirebera hamwe uko zakemura ibibangamiye umutekano wo ku mipaka.

Ndayishimiye atanga inzitwazo zidashinga

Iyo ibiganiro bigeze ahashimishije Perezida Ndayishimiye niwe uba uwa mbere mu gutera intambwe isubira inyuma atanga impamvu zidasobanutse ku bijyanye no kuba amakimbirane n’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi adashira, aho agenda atanga inzitwazo zidashinga ahanini agakunda kugaragaza ko u Rwanda arirwo nyirayabazana w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Mu Ukuboza 2024 Perezida Ndayishimiye yavuze ko azafungura umupaka uhuza igihugu cye n’u Rwanda, mu gihe u Rwanda ruzaba rwohereje abo yita abicanyi ndetse n’abashatse guhirika Perezida wamubanjirije.

Yatangaje ko atazafungura imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda igihe cyose Kigali itaramwoherereza abakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yagerageje kuzahura umubano mu 2020 ubwo yafunguraga imipaka nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo gukorana n’u Rwanda. Gusa, yagaragaje ko ibiganiro byakurikiriye byagarukiye mu masezerano adashyirwa mu bikorwa.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwatangaje ko gutanga abakekwaho icyo cyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bitari mu nshingano z’u Rwanda ahubwo ko bireba ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNCHR).

Ubwo yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubohereza igihe cyose habonetse uruhande rwa gatatu rwabishingira ku mutekano wabo bityo ko rutafata umwanzuro wo kubashyikiriza u Burundi hatabonetse umwishingizi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko azafungura umupaka uhuza igihugu cye n’u Rwanda, ari uko rwohereje abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015

Photos:

[fluentform id="3"]