sangiza abandi

AYuTE Challenge Rwanda yongereye amafaranga agenewe urubyiruko rwihebeye ubuhinzi

sangiza abandi

Umuryango Heifer International Rwanda watangaje ko irushanwa rya AYuTE Challenge Rwanda, rigamije guteza imbere no kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu rubyiruko rw’u Rwanda, wongereye ibihembo, aho amafaranga atangwa muri iri rushanwa yagejejwe kuri miliyoni 65 Frw, avuye kuri miliyoni 50 Frw zatanzwe mu mwaka wa 2025.

Ibi bihembo bizajya bigendana no gutanga ubujyanama ndetse n’amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi, hagamijwe gufasha iyi mishinga y’urubyiruko gukura no kuzana impinduka mu buhinzi no kuzamura ubukungu bw’urubyiruko.

Irushanwa rya AYuTE (Agriculture, Youth and Technology) rigamije gushishikariza urubyiruko guhanga imishinga y’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, iyi mishinga ikaba ishobora kwaguka kandi ikagira ingaruka nziza ku mibereho y’abahinzi bato, ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubukungu muri rusange.

Mu myaka ishize, iri rushanwa ryazanye impinduka zigaragara mu buhinzi bukorwa n’urubyiruko, aho abaryitabiriye bagahembwa byabafashije kunoza imikorere, kwagura amasoko, kongera umusaruro no guhanga imirimo mishya, cyane cyane itanga akazi ku rubyiruko n’abagore.

Tresor Gashonga, wabaye uwa mbere muri iri rushanwa riheruka, ufite kompanyi ya Incuti Foods itunganya urusenda, yagaragaje uko inkunga ya AYuTE yagize uruhare runini mu kwagura umushinga we.

Ati “Inkunga ya miliyoni 25 Frw ya AYuTE yahinduye byinshi muri Incuti Foods. Yadufashije kongera umusaruro tuva ku macupa 5,000 ku kwezi tugera ku 30,000, twongera abakiriya bacu mu maduka manini tuva kuri 70 tugera kuri 100, twongera ubufatanye n’abahinzi bato bava kuri 50 bagera ku 100, ndetse duhanga imirimo mishya 18, ahanini igenewe urubyiruko.”

Ku rundi ruhande, Mugeni Niyidukunda, wabaye uwa kabiri muri iri rushanwa akaba n’uwashinze kompanyi itunganya amavuta ya avoka n’ibindi biyikomokaho yitwa Avocare Ltd, yavuze ko nawe inkunga yahawe yabaye intandaro y’iterambere rikomeye ry’umushinga we.

Yagize ati “Inkunga ya AYuTE yahinduye byinshi muri Avocare Ltd. Yadufashije kwagura ubushobozi bwo kwakira no gutunganya avoka, tuva ku toni ebyiri ku munsi tugera hagati ya toni esheshatu n’icumi.

Twubatse uruganda rugezweho rushobora gutunganya toni eshanu ku munsi, rutanga imirimo irenga 30 ku rubyiruko n’abagore, ndetse tunakorana n’abahinzi ba avoka barenga 300 hirya no hino mu gihugu.”

Agaruka ku itangizwa rya AYuTE Challenge Rwanda 2026, Verena Ruzibuka, Umuyobozi wa Heifer International Rwanda, Verena Ruzibuka nawe ashimangira ko iri rushanwa rikomeje gutanga umusaruro ugaragara mu buhinzi bugezweho.

Ati “Urugendo rw’iterambere rw’abashoramari nka Mugeni na Tresor rugaragaza neza ingaruka AYuTE Challenge igira mu kongera umusaruro, guhanga imirimo, gukorana n’abahinzi bato no kubaka imishinga ihamye.

Kuzamura ibihembo bikagera kuri miliyoni 65 Frw muri uyu mwaka ni ugushyiraho urwego rushya rw’ibyo urubyiruko rushobora kugeraho.”

Irushanwa rya AYuTE Challenge Rwanda 2026 ryemerewe kwitabirwa n’urubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga bukorerwa mu gihugu imbere, byibura rufite hagati y’imyaka 18 na 35.

Urubyiruko rwifuza kwiyandikisha rushobora kubisaba rwifashishije urubuga rwabugenewe () ndetse kwiyandikisha byaratangiye kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]