Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana , yavuze ko ijambo ‘Gutwika’ riri mu yagezweho muri iyi minsi ridakwiye gukoresha nk’aho ari ijambo ryiza kuko ngo rifite igisobanuro kibi kitajyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Muri iyi minsi abiganjemo urubyiruko mu Rwanda bari gukoresha ijambo ‘Gutwika’ aho barikoresha mu rwego rwo gushaka kumvikanisha cyangwa gusobanura ko habaye ikintu cy’agatangaza cyangwa se rigakoreshwa mu gihe umuntu runaka yakoze ibintu byiza bakavuga ngo ‘yahatwitse’ cyangwa ‘hahiye’.
Mu mboni za Minisitiri Bizimana we asanga iryo jambo rifite aho rihuriye n’amateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo ritakabaye rikoreshwa mu rwego rwo kwishimira ikintu cyiza cyabaye.
Ni mushusho ari kumbuga nkoranyambaga aho Minisitiri Bizimana yasobanuraga ko iri jambo rikunda gukoreshwa cyane n’abakiri bato ritagakoreshejwe kuko hari abo rishobora gukometsa bijyanye n’amateka u Rwanda rwaciyemo ndetse atanga n’urugero ku bashobora guhahamuka kubera iryo jambo.
Minisitiri yumvikana agira ati “ Kuri ubungubu umuhanzi w’igihanganye uzwi cyane ijambo bakoresha ni Yatwitse ejo hazashya, gutwika muzi icyaricyo buriya? Gutwika ni ukwica ni ukujya gutwika ingo z’Abatutsi nicyo bivuze mu mateka y’u Rwanda buriya hari abo bihita bihahamura ntabwo iryo jambo rishobora kuba ryiza pe.”
Nyuma y’aya mashusho abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga babitanzeho ibitekerezo bitandukanye aho bavugaga ko ntacyo bitwaye kurikoresha kuko ari uburyo urubyiruko rukoresha.
Uwitwa Akabuno ka Charger ku rubuga rwa X yagize ati “ Ibi ntacyo bitwaye Minisitiri rwose orohamo kabisa. Izi ni styles z’urubyiruko”.
Nyuma Minisitiri Bizimana nawe yahise amusubiza amwereka ibibi by’ijambo ‘gutwika’ amubwirako atari ijambo rikwiye kuvugwa mu gitaramo.
Yagize ati “Ureruye uti Gutwika ntacyo bitwaye nimbireke bivugwe gutyo mu mwanya w’igitaramo???? Have have sinkwifurije kuzahura na byo nta n’undi muntu wese nabyifuriza. Gutwika no gutwikirwa ni bibi, ni icyaha ntibishobora na rimwe kuba byiza. Uzegere abakuru tukubwire aho gutwika byagejeje u Rwanda. Nimukoreshe ijambo igitaramo nicyo Kinyarwanda gikwiye.
Icyo wita “Styles” z’urubyiruko sinzibujije, ariko ntizigomba kwangiza ururimi rw’Ikinyarwanda. Ese mwashatse izo “styles” mu Kinyarwanda gikwiye kandi ko bishoboka? Kuki icyongereza n’Igifaransa mutacyangiza mukumva ko Ikinyarwanda cyo kigomba kwangizwa? Oya rwose.”





