sangiza abandi

Irasya itanzitse: Abasaga 4000 bahitanywe na kanseri mu 2023

sangiza abandi

Tariki ya 4 Gashyantare ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri, imwe mu zihitana abantu benshi ku Isi ndetse no mu Rwanda irasya itanzitse nkuko bigaragara mu mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyize hanze muri raporo yakozwe mu 2023 igatangazwa mu 2026. 

Ikigo gikusanya kikanabika amakuru kuri kanseri mu Rwanda (RNCR) cyagaragaje ko mu 2023 abasanzwemo kanseri mu  Rwanda ari 5.635 mu gihe raporo ya GLOBOCAN 2022 yerekana ko buri mwaka abagera  ku 4,887 aribo bahitanwe nayo naho abagaragaje ibimenyetso bya kanseri ariko itaraba yo nk’agakoko ka HPV na Hepatite bagera hafi ku 15,000.

Muri iyi raporo kandi RBC yagaragaje urutonde rwa kanseri 10 zigaragara cyane mu Rwanda by’umwihariko abarwayi bashya bazisuzumwe mu 2023.

Ku isonga haza kanseri y’ibere ku bagore kuko mu 2023 abarwayi bashya babonetse ari 719 mu gihe abagabo bayisanzwemo bo ari 32.

Ku bagabo ho kanseri yaje ku isonga muri uwo mwaka ni iya prostate aho abagera kuri 525 bashya basuzumwe bakayisangwamo.

Kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abantu benshi bayisanzwemo ni iy’inkondo y’umura, aho mu 2023 abagore bayisanzwemo ari 664 mu gihe kanseri y’igifu iza ku mwanya wa kane aho mu 2023 abagore bayisanzwemo ari 271 naho abagabo bayisanzwemo ni 222.

Ku mwanya wa gatanu haza kanseri y’umwijima aho abagabo bayisanzwemo mu 2023 ari 195 naho abagore ni 186.

Ku mwanya wa gatandatu haza kanseri y’amara aho yasanzwemo abagore 185 n’abagabo 145 mu 2023.

Ni mu gihe ku mwanya wa karindwi muri kanseri zibasira Abanyarwanda cyane ari iyo mu maraso yo mu bwoko bwa Leukemia yasanzwe mu bagore 145 n’abagabo 158 mu gihe iy’amaraso yo mu bwoko bwa lymphoma iri ku mwanya wa munani aho yasanzwemo abagore 135 n’abagabo 114  mu 2023.

Ku mwanya wa cyenda mu kwibasira Abanyarwanda benshi ni iyo mu myanya y’ubuhumekero kuko mu 2023 abarwayi bashya bayisanzwemo ari abagore 104 n’abagabo 76 mu gihe ku mwanya wa 10 ari nawo wanyuma haza kanseri yo mu kanwa yasanzwe mu bagabo 99 mu gihe abagore bayisanzwemo ari 60.

U Rwanda rufite intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027, ni gahunda kandi ijyanye n’intego ziswe 90-70-90 z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/ WHO) zashyizweho mu bihugu byose byo ku Isi.

Ni gahunda isobanurwa mu butatu aho ubwa mbere hagamijwe gukingira 90% by’abakobwa bafite imyaka 13-15 Virusi ya HPV, gupima 70% by’abagore bafite imyaka 29-49 Kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’ubwa gatatu bwo kwemeza ko 90% by’abagore bafite ibimenyetso by’ibanze bya kanseri bahawe ubuvuzi bukwiye. Kuri ubu ndetse Uturere icyenda muri 30 tugize Igihugu twamaze kubigeraho.

Nonone kandi hashyizweho gahunda y’igihugu yo kurwanya kanseri mu Rwanda aho  igamije kugabanya ubwandu bwa kanseri no kongera amahirwe yo kubaho, binyuze mu nkingi eshanu. 

Inkingi ya mbere ni ukwirinda, kuvumbura kanseri hakiri kare no kwisuzumisha, iya kabiri ni ugupima, kuvura no kwita ku barwayi mu gihe iya gatatu ari ukwita ku barwayi bakeneye ubufasha bwihariye (Palliative Care) no kubafasha kubaho nyuma yo gukira, naho iya kane ni ijyanye n’imiyoborere no gufasha mu buryo bw’amafaranga mu gihe inkingi ya gatanu ari ukugenzura, gusuzuma no gukora ubushakashatsi kuri kanseri.

Photos:

[fluentform id="3"]