Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yiseguye kuri Perezida Kagame wamubazaga ubusobanuro ku kibazo cya gahunda yo gutera intanga inka byagaragaye ko igenda biguru ntege mu kugezwa ku baturage mu bice by’Intara y’Iburasirazuba.
Ni ikibazo cyagaragajwe n’umuturage wo mu Karere ka Ngoma mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.
Iyi Nama yabaga ku nshuro yayo ya 20, yatangijwe na Perezida Paul Kagame, aho yari yitabiriwe n’Abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu inakurikiranwa n’abaturage mu mfuruka zose z’Igihugu.
Abayitabiriye bateraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center ndetse no kuri site enye zateguwe zirimo Ngoma, Nyabihu, Gisagara na Gakenke.
Abaturage bahawe umwanya wo kugeza kuri Perezida Paul Kagame ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo, barimo Niyotwagira Jean Damascene, usanzwe uhagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo.
Niyotwagira yatangiye ashima Umukuru w’Igihugu ku bwa gahunda nziza ya Gira Inka yatumye benshi babasha korora, ariko agaragaza ko gahunda yo guteza intanga itagenda neza nk’uko byari byitezwe.
Ati “Gahunda zigenda neza mu bworozi bwacu ariko muri iyi minsi gahunda yo guteza intanga ntabwo iri kugenda neza kuko batubwira ko Azote [Azote Liquide (Liquid Nitrogen), yifashishwa mu gutwara intanga ngo zitangirika], idahari.”
Akomeza avuga ko bategereje ko iyi Azote izazanwa hafi yabo nk’uko bari barasezeranyijwe ko iya gatatu izashyirwa Kayonza nyuma y’iri i Rubona muri Huye na Rubirizi muri Kigali, ariko amaso agahera mu kirere.
Ati: “Iyo tubajije batubwira ko hari uruganda ruzubakwa mu Karere ka Kayonza ruzafasha aborozi bo mu Karere ka Ngoma na Kirehe, urwo ruganda rero turacyarutegereje ariko ntituzi ngo ruzaza ryari, ruzubakwa ryari.”
Perezida kagame nyuma yo kumva iki kibazo yabajije Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, niba akizi ndetse n’icyatumye iyi Azote itinda kuboneka.
Minisitiri Dr. Ndabamenye ntiyagaragaje neza impamvu yateye iki kibazo icyakora yagaragaje ko bakizi ndetse bari kugikoraho.
Ati “Ikibazo ndakizi. Ntabwo turayizana [Azote]. Twari twayiteganyije mu mushinga dukoranaho na IFAD.”
Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo byatize, ndetse ntibibe byarakozwe na mbere hose ngo bibe byaravuye mu nzira, dore ko Minisitiri avuga ko hashize umwaka babiteganyije muri uwo mushinga.
Ati “Muwutekereje hashize umwaka umwe gusa?mbere hose imyaka yindi yose ntabwo mwigeze muwutekereza?”
Iyi Azote ( Azote Liquid Nitrogen) ni ingenzi cyane muri gahunda yo gutera intanga kuko ariyo izibika ikazirinda kwangirika, ndetse itabonetse intanga ntizimara umwanya, zirapfa ku buryo zitakoreshwa cyangwa zakoreshwa ntizigire icyo zimara.
Kugeza ubu, mu Rwanda ahakorerwa Azote ni i Rubona mu Karere Ka Huye ndetse n’i Rubirizi mu Mujyi wa Kigali. Harateganywa igomba gushyirwa i Kayonza ngo ifashe ab’Iburasirazuba.
Mu kiganiro cyahuje abayobozi batandukanye kigamije kugaragaza ishusho rusange y’uko urwego rw’ubukungu ruhagaze, by’umwihariko mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urwego rw’abikorera n’ahandi, Minisitiri Ndabamenye yakomoje gato kuri iyi ngingo avuga ko hashyizweho uburyo butandukanye intanga zibonekamo.
Ati: “Dufite ibigo byinshi hirya no hino bigera ku munani bishobora kudufasha kugira ngo tubone intanga duha abaturage babone icyororo.”
Yanasobanuye ko iyi gahunda ifasha aborozi b’amatungo atandukanye, kuko n’ubwo inka arizo zimenyereweho guterwa intanga, ubu haje n’uburyo bwo gutera ingurube kandi bikaba bitanga umusaruro.
Ati:”Twari tumenyereye kumva intanga z’inka gusa, nagirango mbwire abateraniye aha ko habaho n’intanga z’ingurube kandi zitanga umusaruro mwiza.”
Mu byo umuturage Niyotwagira Jean Damascene yagejeje kuri Perezida Kagame, hanarimo icyifuzo kuri nkunganire nk’uko ku bahinzi bikorwa. Yasabye ko aborozi bahabwa nkunganire ya Leta, cyane cyane ku byuma bisya ibiryo by’amatungo ndetse n’ibigega bifata amazi yagoboka aborozi mu gihe cy’izuba
Yanakomoje ku kibazo cy’imiti y’amatungo ihenze cyane gikomeje kubera ingorabahizi aborozi kuko kuvuza amatungo arimo inka bihenze cyane.
Ati : “Imiti y’amatungo irahenze cyane ku buryo kuvuza inka ku mworozi ari ikibazo cyane tukaba twifuza ko ibiciro by’imiti y’inka byagabanuka kugirango buri mworozi yibonemo.”







