sangiza abandi

Ni urwenya ruherekejwe na karahanyuze z’urukundo: Makanyaga yatumiwe muri Gen-Z Comedy

sangiza abandi

Umuhanzi w’Indirimbo za karahanyuze ziganjemo iz’urukundo, Makanyaga Abdul, yatumiwe mu iseka rusange rya Gen-Z Comedy rizaba ku wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026.

Si uyu muhanzi gusa uzaganiriza ndetse agataramira abazitabiri iki gitaramo gisanzwe kibera muri Camp Kigali, kuko hatumiwe n’umusizi w’umuhanga Junior Rumaga.

Iri seka rusange ryahawe insanganyamatsiko igendanye no kwinjiza abantu mu munsi mukuru w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ wizihizwa buri ku wa 14 Gashyantare.

Ni muri urwo rwego umunyarwenya Fall Merci usanzwe utegura Gen-Z Comedy yahisemo kuzanira abayitabira umuhanzi umenyerewe muri izi karahanyuze zitaka urukundo, Makanya Abdul, waririmbye izirimo ‘Hashize iminsi’, ‘Indwara y’umutima’, ‘Urukundo’ n’izindi.

Ku rundi ruhande kandi Junior Rumaga uherutse gushyira hanze igisigo gishya yise “Inzira y’Umusaraba” yakoranye na King Kivumbi ndetse akaba arimo gutegura iserukiramuco ry’ibitaramo by’ubusizi yise “Siga Art Festival” biteganyijwe kuba muri Werurwe 2026, azaganiriza abazitabira Gen-Z Comedy, aho azagaruka ku rugendo rwe rw’ubusizi ndetse asobanure byinshi kuri iri serukiramuco arimo gutegura.

Abazitabira iri seka rusange bazasusurutswa n’abanyarwenya batandukanye bamaze kumenyerwa barimo Muhinde, Rumi, Umushumba, Mc Kandii na Musa, Soloba n’abandi.

Gen-Z Comedy imaze kumenyerwa aho Abanya-Kigali baba bbaba biteguye inshuro ebyiri mu kwezi kujya guseka ndetse Fally Merci watangije ibi bitaramo aherutse gutumira Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, kuzagiha umugisha rimwe akacyitabira.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5,000 Frw mu myanya isanzwe [Regular] n’ibihumbi 10,000 mu myanya y’icyubahiro [VIP] n’ibihumbi 20,000 mu myanya y’icyubahiro cyane [VVIP].

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]