sangiza abandi

Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bw’umwanditsi Mukagasana Yolande

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene yashimiye umwanditsi w’Ibitabo, Mukagasana Yolande wagize ubutwari bwo gusangiza mu gitabo ‘Umurage w’Urubyiruko’ amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, ubwo Mukagasana yamurikaga iki gitabo mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

‘Umurage w’Urubyiruko – Igice cya mbere’ ni igitabo gisobanurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, intandaro yayo, ubukana n’ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Bizimana yavuze ko yasomye akanandika ijambo ry’ibanze muri iki gitabo cya Mukagasana, ndetse ashima ubutwari bw’uyu mubyeyi wanze guheranwa n’agahinda ko kwicirwa abana bose n’umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akiyemeza kwandika amateka yayo.

Yakomeje kandi ashima urukundo rwaranze Mukagasana aho yakuye abana b’inzererezi mu muhanda, akabashyira hamwe, akabakunda atarobanuye, akabigisha kugira urukundo hagati yabo ubwabo ndetse no gukunda Igihugu.

Minisitiri Bizimana yaboneyeho kwibutsa abitabiriye uyu mugorona imizi y’ingengabitekerezo ya Jenoside, yerekana uruhare rw’Abanyarwanda biyambuye Ubunyarwanda bagahitamo amoko, bemeza ko igice kimwe aricyo ba nyiri gihugu, bakabishyira mu miyoborere aribyo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni ngombwa ko abarezi bamenya amayeri yose y’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abiyitirira ko bayirokotse n’abiyitirira ko baharanira uburenganzira bwa muntu, nyamara bagamije guhisha uruhare rw’ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yasabye abitabiriye iki kiganiro gushyigikira Mukagasana Yolande n’abandi banditsi mu rugendo rwo kubaka Igihugu cy’u Rwanda no kurinda amateka yacyo.

Mukagasana Yolande wanditse igitabo ‘Umurage w’Urubyiruko’ yavuze ko iki gitabo cyandikiwe abantu bose muri rusange barimo urubyiruko rutazi cyangwa rutibuka neza aya mateka ndetse n’abakuze bayanyuzemo.

Yashimangiye ko by’umwihariko urubyiruko rukwiye kubwizwa ukuri amateka yaranze u Rwanda, ndetse abashishikariza kugira indangagaciro yo gukunda Igihugu.

Ati “Nimwikunde mukunde n’Igihugu cyanyu, kuko ushaka gusenya Igihugu wese agereranywa n’umwana ushaka kwica umubyeyi we.”

Iki kiganiro cyabaye n’umwanya w’urubyiruko wo kugaragaza akamaro ka Ndi Umunyarwanda mu buzima bwabo, kugaragaza ubushake no kwiyemeza gutera ikirenge mu cy’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwitanze rugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, rugasigasira isano muzi ihuza Abanyarwanda bose.

Photos:

[fluentform id="3"]