Intebe y’Inteko y’umuco, Amb. Robert Masozera yatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza yo gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda yiswe ‘Ikinyarwanda ku isonga’, azaba aje gufasha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwibona mu rurimi gakondo rwabo.
Ni ibyo yagarutseho ku munsi w’ejo ku wa Mbere, tariki 9 Gashyantare, mu gutangiza inama n’abafatanyabikorwa mu muco, hagamijwe kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwise ‘Isuzumabipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda 2025’.
Muri iyi nama yitsaga cyane ku hakeneye gushyirwamo imbaraga mu kuzamura ubumenyi ku muco n’umurage w’Igihugu, ndetse abakangurira kugira uruhare muri ubu bukangurambaga bugamije guhindura imyitwarire mu muryango.
Amb. Masozera yagarutse ku kibazo kibangamiye sosiyeti Nyarwanda kirimo Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rudakoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ati ” Kuruvangavanga n’izindi ndimi, icyo cyo ni ni ikibazo gikomeye kubera yuko ababikora cyane ni abantu bari mu rwego rw’abantu bize, ni abantu babikora barimo abari mu buhanzi, abayobozi, abari mu nzego zinyuranye, wababaza ukaza gusanga nta kindi kibibatera ni ugushaka kugaragara nk’abantu bize, ni ugushaka kugaragaza ubusirimu ndetse rimwe na rimwe bakavuga ko ntacyo bibatwaye.”
Akomeza avuga ko hari gutegurwa amabwiriza yiswe ‘Ikinyarwanda ku isonga’ azashyirwaho ariko atagamije gukuraho ikoreshwa ry’izindi ndimi, ahubwo azaba aje kunganira ikoreshwa ryazo.
Ati” Ikinyarwanda ntabwo kije guhangana n’izindi ndimi, ahubwo bije guturana.”
Abaturage batandukanye bagiye bagaragaza ko hakenewe gushyira ururi rw’Ikinyarwanda imbere, aho nko ku byapa biyobora abantu mu bigo bitandukanye hagakwiye kuba handitse mu Kinyarwanda.
Ibi Amb. Masozera avuga ko nabyo byashakiwe umuti, aho ahantu hose hakoreshwa ururimi rw’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili hazajya hongerwamo n’Ikinyarwanda.
Ati ” Izi mbuga zikoreshwa, abantu bakora inama, niba ari inama igenewe Abanyarwanda ntabwo Ikinyarwanda kigomba kubura.”
Agaragaza ko mu rubyiruko hari imyumvire ipfobya Ikinyarwanda nko kuba rutabafasha kubona akazi cyangwa rutababeshaho.
Ubushakashatsi bw’Inteko y’umuco bugaragaza ko Abanyarwanda 100% bishimira ururimi rw’Ikinyarwanda, ariko abarenga 70% batishimira uburyo rukoreshwa.
Bagaragaza kandi ko 15% y’ibigo bikoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ku birango biyobora abaturage, mu gihe 70% bakoresha indimi z’amahanga.






