Ishuri ryisumbuye rya Bumbogo ryatsinze amarushanwa ku Kinyarwanda, Umuco n’Umurage mu mashuri yisumbuye, ku amanota 90%, rikaba ariryo rizahagararira Umujyi wa Kigali muri aya marushanwa yitabirwa n’ibigo byo mu gihugu hose.
Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama riherereye mu Karere ka Kicukiro.
Ni amarushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu.”
Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bateguye videwo yigisha ururimi rw’Ikinyarwanda bayisangiza ku mbuga nkoranyambaga, aho bahitamo urubuga rumwe nka X cyangwa se Facebook, Instagram, Tiktok cyangwa YouTube.
Uburyo iyi videwo iba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bihesha abanyeshuri b’ikigo runaka cyayikoze amanota agera kuri 35%.
Ishuri rya Bumbogo niryo ryahize andi mashuri yo mu Mujyi wa Kigali, aho ryagize amanota 90%, rikurikirwa n’Ishuri rya Kagarama ryagize amanota 70%.
Abanyeshuri batsinze bahawe ibihembo by’ishimwe birimo ibyemezo by’ishimwe, ibitabo birimo inkoranyamagambo n’ibindi bitabo by’ikibonezamvugo n’ubuvanganzo.
Amarushanwa ku Kinyarwanda, Umuco n’Umurage mu mashuri yisumbuye ategurwa ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Damascene atangiza aya marushanwa yibukije ko “Igiti kigororwa kikiri gito.”
Yakomeje abwira aba Banyeshuri ko bakwiriye kwiga no kumenya ururimi rw’ikinyarwanda nk’ayandi masomo yose biga.
Ati” Mu myaka murimo, amasomo yose muzamenya neza n’Ikinyarwanda kirimo. Nimugikunde mukitoze, mukimenye, mukinoze ndetse n’ikoranabuhanga murikoreshe kugira ngo mubone amagambo akwiye yacyo, maze twirinde gutakaza abo turi bo”.
Yakomeje agira ati “Uburere buruta ubuvuke! Kwiga Ikinyarwanda kiboneye ntibivuze ko mugomba kwibagirwa kuvuga, kwandika, no kumenya izindi ndimi dukoresha zirimo Icyongereza, Igifaransa, n’Igiswahili”.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Mbarushimana Nelson, yavuze ko aya marushanwa ari umwanya mwiza ku rubyiruko wo kugaragaza urukundo bakunda Ikinyarwanda n’umuco rubumbatiye.
Ati” Urubyiruko rwacu nirwo Rwanda rwa none n’urwejo hazaza, nirwo rufite inshingano zo kurinda no guteza imbere ururimi n’umuco by’Abanyarwanda.”
Avuga ko aya marushanwa ari urubuga rwo kongera guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda rukaba inkingi y’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu myaka yatambutse amarushanwa nkaya yakorewe mu Ntara enye z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali mu mashuri agendera kuri porogaramu isanzwe y’igihugu ndetse n’amashuri agendera kuri porogaramu mpuzamahanga.









