Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yakiriye indahiro ya Musonera Gaspard, uherutse kugirwa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026, mu ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga.
Musonera Gaspard yashyizwe muri izi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 28 Mutarama uyu mwaka.
Ubwo yakiraga iyi ndahiro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yibukije ko kurahira atari umuhango.
Ati” Indahiro ni ukwiyemeza, ibyo wiyemeje wabyivugiye wisomeye. Iriya ndahiro rero iraremereye, irakomeye, mu by’ukuri ni igihango uyikoze aba agiranye n’u Rwanda.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije ko gutatira iyi ndahiro ari icyaha gihanwa n’amategeko, akomeza avuga ko Musonera amubonamo icyizere cy’uko azasohoza ubutumwa.
Ati” Iyo turebye muri CV, dusanga usobanukiwe neza iyi ndahiro n’akamaro kayo, tukaba tutari buyivugeho byinshi, icyo tukwifuriza ni amahirwe muri iyi mirimo.”
Yaboneyeho gusaba Musonera Gaspard kuzakorana neza nabo asanze muri Komisiyo, no gukomeza gukorera u Rwanda.
Ati” Ntabwo dushidikanya ko uzabikora neza, kuko naho wakoze hose wabikoze neza.”
Tariki ya 3 Gashyantare Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu Nteko Ishinga Amategeko yasuzumye umwirondoro wa Musonera Gaspard, yemezwa na Sena ku mwanya wa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Hari nyuma yo gusuzuma dosiye ye bagasanga afite ubunararibonye n’ubumenyi bizamufasha kuzuza izi nshingano atorewe, neza.
Musonera yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA.







