sangiza abandi

Ferwafa yakiriye ubusabe bw’abatoza bifuza gutoza Amavubi 688

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryakiriye ubusabe 688 bw’abatoza bujuje ibisabwa, bifuza gutoza Ikipe y’Igihugu y’Amavubi.

FERWAFA ivuga ko ubu busabe bwose bwaje nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze rihamagarira abatoza bashoboye kandi bujuje ibisabwa guhatanira uyu mwanya.

Ibi bikagaragaza ubushake n’icyizere abatoza batandukanye bafitiye umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Kuri ubu FERWAFA igiye gutangira icyiciro cyo gutoranya hashingiwe ku bumenyi n’impamyabushobozi by’aba batoza, uburambe bafite mu gutoza amakipe y’ibihugu ndetse n’uruhare bagize mu marushanwa mpuzamahanga akomeye arimo Igikombe cya Afurika (AFCON) n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIFA World Cup).

Abazatoranywa ku rutonde rw’ibanze bazakomeza mu kindi cyiciro kirimo isuzuma rya tekinike n’ibiganiro, mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma cyo gushyiraho umutoza mushya w’Amavubi.

FERWAFA yashimangiye ko yiyemeje gukoresha inzira inoze kandi inogeye umwuga, hagamijwe gutoranya umutoza uzafasha Amavubi kugera ku ntego zirimo kwitwara neza mu marushanwa Nyafurika no mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ishyirahamwe ryemeje ko amakuru azakomeza gutangwa uko inzira yo gutoranya izagenda ikomeza, kugeza igihe hazatangarizwa ku mugaragaro umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]