Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye Inama ya 48 isanzwe y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byinyamuryango.
Iyi nama iri kubera i Addisa Ababa, muri Ethiopia, ifite insanganyamatsiko igaruka kw’ikwirakwizwa ry’amazi n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo burambye, hagamijwe kugera ku ntego z’icyerekezo cya AU cya 2063.
Ni inama ibanziriza iya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe ku wa 14-15 Gashyantare 2026. Izafatirwamo imyanzuro izashyikirizwa aba bakuru b’ibihugu kugira ngo ifatirweho ibyemezo bya politiki.
Mu gutangiza iyi nama, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yashimangiye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ifite akamaro kanini mu gihe Afurika n’Isi muri rusange bihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Yagaragaje ko gukoresha amazi neza no kuyabungabunga bitagarukira ku guteza imbere imibereho myiza, ahubwo ari n’umusingi uganisha ku mahoro n’ubufatanye hagati y’ibihugu, kuko amazi ashobora kuba igikoresho cyo guhuza ibihugu aho kubitanya.
Perezida wa Komisiyo ya AU yanagarutse ku bibazo bya politiki n’umutekano bikigaragara mu bice bitandukanye bya Afurika ndetse n’impungenge zituruka ku ihirikwa ry’ubutegetsi binyuranyije n’amategeko nabyo bikomeza gufata intera muri Afurika.
Ku bijyanye n’iterambere, hagarutswe ku ruhare rw’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) nk’inkingi y’iterambere rirambye. Perezida wa Komisiyo ya AU agaragaza ko hakenewe uburyo bushya bwo guteza imbere ishoramari, harimo kongera muri iri soko abikorera n’imiryango itari iya Leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika (UNECA), Claver Gatete, na we yagaragaje ko Afurika iri mu gihe cy’impinduka mu bukungu, aho agaragaza ko kohereza hanze ibikomoka ku mutungo kamere no gutegereza inkunga z’amahanga bitagihagije, ahubwo iterambere rya Afurika rishingira cyane ku guhuza imbaraga kuri iri soko rusange rya Afurika.
Muri iyi nama, Akanama ka AU kari busuzume raporo y’Inama ya 51 ya Komite y’Abahagarariye Ibihugu (PRC) ndetse hanakorwe amatora y’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano (PSC), Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage (ACHPR), ndetse na Komite Nyafurika y’Impuguke ku Burenganzira n’Imibereho myiza y’Umwana (ACERWC).









