Umuhanzi Chris Eazy yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise “Chocolate”, nyuma y’iminsi yari amaze ayirarikira abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.
Ni indirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026.
Iyi ndirimbo yitsa cyane ku rukundo rumwe mu Kinyarwanda bita “urumamo”, aho aba ataka umukobwa umeze neza agereranya na Chocolate, amubwira ko yamutwaye umutima ndetse kuva aho bamenyaniye byinshi mu buzima bwe byahindutse.
Mu gitero cya mbere agira ati ” Nahoraga nzenguruka, sinabonye numwe musa , kila kitu kimebadilika since you came over, gotta say you ma favourite girl, pon your body feels so nice, I wanna take you when you want to, nimekulia roho yangu, reka nkukunde mfite impamvu zange.”
Ni indirimbo ishobora kumvwa na buri wese adahuye n’inzitizi y’ururimi, kubera ko yanditse mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongereza , Igifaransa ndetse n’Igiswahili,
‘Chocolate’ ifite umudiho ubyinitse n’amajwi ayunguruye ibizwi nka [Mastering] ku buryo umuntu yayumva arimo no kuruhuka.
Mu mashusho Chris Eazy yifashishije umunyamideli w’Umunyarwandakazi Igihozo Sincere, umaze kubaka izina mu ruhando rwo kwerekana imideli mu Rwanda.
Amajwi yayo yakozwe na Element Eleeeh ni mu gihe yanonosowe {Mastering} na Bob Pro, amashusho yayo akaba yaratunganyijwe na Figma afatanyije na Chris Eazy.
Nsengimana Rukundo Christian benshi bazi nka Chris Eazy yaherukaga gusohora indirimbo muri Kamena 2025, ikaba yari indirimbo “Naumia” yakoreye umubyeyi we [Mama we] na Nyirakuru bitabye Imana muri Kamena 2025.
Iyi ndirimbo wayibona ku mbuga zose zumvikanaho umuziki zirimo Youtube, Spotify, Audiomack, ndetse no kuri Boomplay.


Reba indirimbo nshya ya Chris Eazy ” Chocolate”





