Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi barishimira ko bagiye guhambwa indishyi nyuma yuko imvura nyinshi yangije hegitare 80 z’umuceri bari barahinze.
Iyi mvura nyinshi iri kumwe n’umuyanga ndetse n’urubura yaguye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2026, isiga yangije hegitari zisaga 80 z’umuceri wari uhinze muri Bugarama.
Abanyamuryango ba Koperative ihinga umuceri mu kibaya cya Bugarama baganiriye na RBA, bavuga ko bari batewe igihombo n’iyi mvura yari imaze igihe itagwa, aho iziye ikazana ubukana ikangiza imyaka bateganyaga gusarura.
Umuturage witwa Munyanyikindi Callixte uba muri Koperative ihinga umuceri mu kibaya cya Bugarama aganira na RBA, avuga ko bari batewe igihombo n’iyi mvura yari imaze igihe itagwa, aho iziye ikazana ubukana ikangiza imyaka bateganyaga gusarura.
Ati” Twari tumaze igihe tutabona imvura, twari twarayibuze igwa gake gake, igihe rero tuyiboneye muri uku kwezi kwa Mbere, haje imvura y’amahindu izana n’urubura rwangiza ibi byose.”
Yakomeje agira ati “Twahombye umuceri twari twiteze gusarura, ubu umusaruro wose warahombye n’ibyo twari twitezeho amakiriro cyane cyane umuceri ni cyo gihingwa dufite muri uyu murenge ni wo uduteza imbere, n’Ikawa niko byagenze urubura rwarazihunguye.”
Aba baturage bavuga ko ahantu basaruraga toni zirenga 100 hose hangiijwe n’imvura zose zigahomba.
Ati “Haje urubura rwa rurangize nti tuzi uko byagenze twagiye gusarura mu murima dusanga imyaka yose yapfuye, umuceri warahorotse burundu, nta kintu dufite ubu turi kuri zeru.”
Icyakora, aba baturage bavuga ko ibi biza byasanze barashinganishije ibihingwa byabo bakaba bizeye ko bazahabwa indishyi, banaboneraho bagira inama abahinzi bagenzi babo bakora bahinga ibihingwa bishobora kwishingirwa kujya bibuka kubishinganisha.
Perezida wa Koperative, COPRORIKI, ihinga umuceri mu Murenge wa Gikundamvura, Hamenyimana Oscar avuga ko nyuma y’ibi byago bihutiye kumenyesha ikigo kibaha ubwishingize ndetse bagahita batangira igikorwa cyo kureba uko buri muntu azasubizwa.
Ati “Twahise duhamagara mu kigo twafashemo ubwishingizi, tujyana mu murima kubereka uko bimeze. Harakurikiraho kubara ubuso bwa buri muntu kugira ngo azashumbushwe”.
Mu byangijwe n’iyi mvura, harimo n’inzu eshanu z’abaturage bo mu Murenge wa Bugarama zasakambutse, ariko hakiyongeraho ikibazo cy’imigezi ikunze kuzura kubera imvura, ikarengera imirima ndetse n’aho abaturage batuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko muri Mata bazatangira kubaka imigezi ya Ruhwa na Rubyiro, izajya ifata amazi ndetse no gutunganya izindi hegitare 500 z’umuceri muri iki kibaya kugirango bongere kubona umusaruro.
Imvura iherutse kugwa muri aka Karere, yangije hegitari zisaga 45 z’umuceri mu Murenge wa Gikundamvura, hegitari 23 mu Murenge wa Bugarama, hegitari 13 mu Murenge wa Nyakabuye, na hegitari zisaga eshanu zo mu Murenge wa muganza.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yibutsa buri wese gukomeza ibikorwa by’ubudahangarwa ku biza no kubyirinda, gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa na byo.





