Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko igihuza u Rwanda n’ihuriro rya AFC/M23 ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ukaba ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026, mu kiganiro Amb. Nduhungirehe yagiranye n’umunyamakuru David Baché uhagarariye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) aho ari i Addis-Ababa muri Ethiopia.
Yasobanuye ko ikibazo u Rwanda rufite kuri Leta ya RDC ari uko ikomeje gufasha umutwe w’abajenosideri wa FDLR.
Yagize ati “Mu Burasirazuba bwa RDC hari ikibazo cya FDLR, igizwe n’abajenosideri bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, kandi kuri ubu bafashwa na Leta ya RDC mu buryo butandukanye burimo kubinjiza mu gisirikare cya FARDC. Ni yo mpamvu hasinywe amasezerano y’amahoro ya Washington. Leta ya RDC yemeye ko izasenya FDLR, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi.”
Umunyamakuru yakomoje ku ngingo y’uko u Rwanda ruri gusabirwa ibihano kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gufata icyo cyemezo vuba cyane ndetse amubaza niba nta bwoba afite kuri ibyo bihano.
Mu kumusubiza Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Iyaba ibihano byakemura ibibazo bidashira byo muri RDC, nasinya ejo mu gitondo.”
Yibukije umunyamakuru ko u Rwanda rwagiye rufatirwa ibihano mu bihe bitandukanye ariko ko ntacyo byigeze bikemura ku bibazo byo muri RDC.
Yongeyeho ati “Urabizi ko mu 2012/2013, na bwo u Rwanda rwafatiwe ibihano? Ese ibyo byakemuye ikibazo cya RDC, M23? Oya. Intambara yubuye nyuma y’imyaka umunani, mu Ukwakira 2021.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho ibihano byaturuka hose, ntacyo byahindura ku buryo u Rwanda rurinda imipaka yarwo n’abaturage barwo, kuko rudashobora kwemera ko FDLR isubiza Abanyarwanda mu bihe by’umwijima banyuzemo mu 1994.
Ati “Kuvuga iyi nkuru y’ibihano, nk’aho byakora ibitangaza, nta shingiro bifite. Nta bihano muri iyi Si nzima byatubuza kurinda imipaka yacu no gukora ibishoboka kugira ngo abaturage bacu batazongera gusubira mu byo batewe na FDLR mu 1994.”
Raporo iheruka gusohorwa n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu mpera za 2025 yagaragaje ko nyuma yo kwemera gusenya FDLR, Leta ya RDC yaciye ruhinga inyuma, igasezeranya uyu mutwe w’Abajenosideri ko itazashyira mu bikorwa iryo sezerano yemeye ishingiye ku kuba babafasha kurwanya AFC/M23.





