sangiza abandi

Amakuru yasimbujwe amatiku: Mpangara nkuhangare mu banyamakuru ba Siporo ihatse iki?

sangiza abandi

Kimwe mu bintu biri gucicikana no kuganirwaho cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane ku bantu bakurikira ibiganiro bya siporo ni uguterana amagambo no kwandagazanya byeruye hagati y’abanyamakuru, bakora ku bitangazamakuru bya Isibo TV&Radio na SK FM byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva byatangira gucicikana, abantu benshi bagiye babivugaho mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe banengaga aba banyamakuru bavuga ko bari kurengera kuko byarenze kuvuga amakuru ya siporo ahubwo bagafata umurongo wo kwibasirana.

Ni intambara y’amagambo yaturutse ku kiganiro cyakozwe n’umunyamakuru Ndayisaba Leonidas wa Isibo aho yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM.

Yagize ati: “Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, agiye kwirukana Ngabo Roben muri Rayon Sports (wamaze gutandukana na Rayon),  ahe akazi Sam Karenzi cyangwa Lorenzo.”

Aya makuru yasamiwe hejuru n’abanyamakuru ba SK FM, maze mu kiganiro cy’imikino cyatambutse kuri SK FM tariki ya 9 Mutarama 2026, abanyamakuru baganiriye ku byavuzwe n’uyu munyamakuru, bagaragaza ko habayemo kurengera no kurenga umurongo, niko gutangira gutanga gasopo kuri aba bagabo bahuje umwuga.

Icyo gihe Sam Karenzi wa SK FM yavuze ko abanyamakuru ba Isibo TV&Radio baciriritse kandi ko bahembwa amafaranga y’intica ntikize, ndetse nta bushobozi ikipe ya Rayon Sports ifite bwo guha akazi umunyamakuru n’umwe wa SK FM.

Yagize ati“Ariko se ibyo bitabapfu na byo mugiye kujya mubizana hano ngo tubivugeho? Mwagiye muha agaciro ibikwiriye kuba bihabwa agaciro? Uko inkende yurira igiti ni ko irushaho kugaragaza ubwambure bwayo.”

Yakomeje ati “Hari ibintu ubwabyo udakeneye gusobanura cyangwa gusubiza, ubwabyo ubyumva ahita yumva ko yataye umutwe. Lorenzo amafaranga ahembwa hano nta n’ubwo yegereye ayo Rayon Sports ishobora guhemba Ngabo, uretse no kungana ahubwo ntiyegereye.”

Karenzi yavuze ko Leonidas Ndayisaba yigeze kumusaba akazi, akakamwima, ahamya ko amafaranga Isibo TV&Radio imuhemba angana n’ayo SK FM ihemba abana bakizamuka mu itangazamakuru.

Ati “Njyewe ubivuga yansabye akazi, sinakamuhaye. Uwo ubivuga umushahara ahembwa aho akora, hano ufata tuwuhemba abana bato b’abatangizi, bakizamuka. Warangiza ukumva ko ndwanira akazi, ko kujya gukora iki se?”.

Ku rundi ruhande Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo nawe yaje yungamo avuga ko Ndayisaba Leonidas ari “ingayi”, kuko asebya abanyamakuru bamufasha ku kibuga, ashingiye ku kuba afite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Uriya musaza (Léonidas) sindamukomozaho ikintu na kimwe, tuba tumukurura tumwereka aho yicara, tukamubera beza. Ni gute ashobora gufata amezi atatu atuka abantu kuri YouTube? Ubutaha muri stade aziterura yizamukane.”

Karenzi yongeyeho ko abanyamakuru nka Ndayisaba bahawe akazi ko kumwita “igisambo” no kumushinja gusenya Rayon Sports, ariko ko nibakomeza atababyihanganira, ahamya ko afite “ubushobozi bwo guhamagara nyiri radio [Isibo TV&Radio] ntibarareyo”.

Ati “Ndarahiye na bikora.”

Aya magambo ya Karenzi yababaje cyane  abanyamakuru b’imikino kuri Isibo TV&Radio barimo Mugenzi Faustin ’Faustinho’, Nkusi Dennis ‘Mutangazaji’ na Ndayisaba Léonidas, bagaragaza ko ny’iri SK FM yarangeye bikabije.

Faustinho yasubije Karenzi ko niba afite ubushobozi bwo kwirukanisha abanyamakuru ba Isibo TV&Radio, yabikora, amumenyesha ko gahunda bafite yo kugaragaza abasenye siporo y’u Rwanda izakomeza.

Amubwira ko niba koko afite ubushobozi bwo kubirukanisha yabikora.

Ku ruhande rwa Ndayisaba we yavuze ko ibyo Karenzi na bagenzi be bavuze ari yo magambo aciriritse yumvise.

Ati “Niyo magambo aciriritse numvise mu buzima bwanjye kuva natangira umwuga w’itangazamakuru.”

Yongeyeho ati “Ibindi byose wabivuga ariko kuvuga ko wakwirukanisha umuntu ku murimo, muvandimwe wanjye n’imyaka tumaze dukora, tutagukorera nawe urwana n’ubuzima, amaradiyo n’indi mirimo umuntu yakoze atari wowe wabigizemo uruhare, ahubwo mwaranahanganiraga ku murimo ntabwo ari byo. abanyamakuru ba SK FM bakora bayura”.

Nyuma y’iyi nkundura yo kwandagazanya hagati y’abanyamakuru ba SK FM na Isibo TV&Radio hiyongeyeho indi ngingo yazamuwe n’uwari ushinzwe itumanaho mu ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umunyamakuru wa RadioTV&10, Ngabo Roben.

Ubwo yari mu kiganiro Urukiko rw’imikino, Ngabo Roben, yavuze ko hari umunyamakuru atavuze izina n’aho akora wakunze kumwereka ko amwanga urunuka kandi ko ngo  “adashimishwa n’uko ari umuvugizi wa Rayon Sports.”

Yagize ati “ Hari umunyamakuru ntashaka kuvuga izina cyangwa aho akora wambwiye ngo aranyanga kugera naho yambwiye ko meze nk’ingabo za EX-FAR ( Ingabo zatsinzwe zari iz’u Rwanda mbere ya Jenoside) ibyo bintu ntabwo nzapfa mbimubabariye”.

Nyuma y’aya magambo umunsi ukurikiyeho, Lorenzo wa SK FM yahise avuga ko niba ariwe Ngabo yavuze arahita amujyana muri RIB igitaraganya, bamwe bibaza uburyo yumvise ariwe wavuzwe kandi nta zina cyangwa aho uwo muntu akora hatangajwe.

Barihanangirijwe

Nyuma yo guterana aya amagambo, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), rwatangaje ko rwihanangirije mu nyandiko ibitangazamakuru bya SK FM na Isibo Radio, kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izo radiyo.

RMC yagize iti “Tuributsa ibitangazamakuru byose bikora ibiganiro bya siporo ko bagomba gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo aharabika, atukana, asebanya cyangwa ashinja ibinyoma no kwirinda gukoresha itangazamakuru mu nyungu bwite z’umuntu cyangwa abantu, ahubwo rigakoreshwa mu nyungu rusange.”

Umuyobozi wa RMC, akaba n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo, Mutese Scovia, yavuze ko icyo aba banyamakuru  bose bapfa atari ibijyanye n’umwuga ahubwo ko bapfa inyungu runaka bahuriyeho bakura ahantu runaka zirenze amakuru.

Sam Karenzi yavuze ko Abanyamakuru ba siporo ba IsiboTV&Radio bahembwa intica ntikize
Ndayisaba Leonidas yavuze ko ibyo Karenzi yavuze biciritse cyane
Mutangazaji yavuse ko Sam Karenzi yarengeye
Ngabo Roben yavuze ko hari umunyamakuru wamwise EX-FAR

Photos:

[fluentform id="3"]