sangiza abandi

Amerika isanga amasezerano ya Washington akirimo ibihato ariko bizahandurwa

sangiza abandi

Umujyanama wihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos,  yavuze ko kugira ngo amasezerano ya Washington yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC ashyirwe mu bikorwa bisaba inzira ndende gusa hakiri ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo mpuzamahanga ya France 24. Ni ikiganiro cyibanze ku mubano wa Amerika n’ibihugu bya Afurika muri rusange .

Umunyamakuru yabajije Massad Boulos, ku kuba harasinywe amasezerano nyamara imirwano ikaba igikomeje bitaba bivuze ko nta musaruro yatanze .

Boulos ati ” Amasezerano ya Washington nibwo agisinywa, ntabwo rero twavuga ko ibintu byarangiye, biracya mu nzira ngo ashyirwe mu bikorwa, amasezerano ya Washington afite inzira ndende kandi Amerika irayashyigikiye . “

Boulos avuga ko amasezerano ya Washington n’aya Doha yose hamwe yuzuzanya , kuko aya Doha areba AFC/23 na guverinoma ya RDC. Ni mu gihe aya Washngton areba guverinoma ya RDC n’u Rwanda .

Boulos yavuze ko AFC/M23 mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano yemeye kuvana ingabo muri Uvira.

Yavuze ko nubwo imirwano ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC ariko bafite ikizere ko amasezerano azashyirwa mu bikorwa.

Ati ” Twatunguwe n’ibyabaye mu minsi yashize . Ariko ibaze iyo haza kuba hatari amasezerano, ibintu byari kuba bibi cyane.”

Muri iki kiganiro yeruye avuga ko u Rwanda rufasha AFC/M23 ndetse ko nyuma y’igitutu bemeye gukura ingabo mu mujyi wa Uvira.

Ni ibintu u Rwanda rwashyizeho umucyo aho rwavuze ko rufitanye imikoranire n’uyu mutwe mu bijyanye n’umutekano harimo gufatanya kurwanya FDLR .

Muri iki kiganiro, Masad yongeyeho ko kugeza ubu baganira na Perezida w’u Rwanda ku bijyanye n’uburyo kubahiriza amasezerano .

Umunyamakuru yamubajije niba nta bihano bateganya gufatira u Rwanda .

Ati “Leta Zunze UBumwe za Amerika zifite uburyo bwinshi bwo gufata ingamba ndetse twafatiye ibihano bamwe mu bantu bo mu Rwanda barimo Gen James Kabarebe .”

Boulos yavuze ko kuba Perezida Trump ubwe yarahagarariye isinywa ry’amasezerano bigaragaza ubushake buhari yaba kuri Amerika, ku Rwanda na RDCongo.

Ati ” Aba Perezida bose bafite ubushake bwo kubaha amasezerano .”

U Rwanda rwagize icyo ruvuga kuri iki kiganiro

Avuga kuri iki kiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe, yavuze ko umunyamakuru wa France 24, yafashe uruhande mu kibazo cya RDC ndetse yabigaragaje muri iki kiganiro.

Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe yatangaje ko mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yasobanuye ko ikibazo cya RDC gifite imizi mu mitegerekere mibi ya RDC yabaye mu myaka yashize.

Ati ” Ntabwo twajya hejuru y’ibyo Perezida kagame yatangaje ! Yarabisobanuye neza kandi birumvikana ko ikibazo cya RDC , amateka yerekana ko gifite imizi mu myaka mirongo ishize mu miyoborere mibi kandi ko ibyo byakuruye ibibazo nk’ibi bya M23.

Rero imbaraga zose zashyirwa muri iki kibazo zigomba gushingira kuri ayo mateka . Guhitamo gupfuka igisebe utabanje kuvura uburwayi neza , uracyangiza . Mureke duhange amaso amasezerano ya Washngton na Doha .

Muri Kamena umwaka ushize, U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro , agamije kurangiza intambara imaze imyaka igera hafi kuri 30 mu burasirazuba bwa Congo.

Ni amasezerano akubiye mu ngingo zitandukanye zirimo Kutavogera ubusugire bwa DRC n’ubw’u Rwanda .

Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

Ubwo ysinywaga, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku biganiro byagizwemo uruhare n’abahuza ku ruhande rwa Afurika by’umwihariko Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.

Ati “Ipfundo ry’aya masezerano ni umwanzuro wo gushyiraho ingamba z’umutekano zihuriweho n’ibihugu byombi, Joint Security Coordination Mechanism, hagati ya RDC n’u Rwanda. Ikintu cya mbere kizakorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.”

Umutwe wa AFC/M23 nawo wagiranye amasezerano na guverinoma ya RDC agamije guhagarika imirwano . Gusa uyu mutwe uracyashinja ingabo za Leta kugaba ibitero bya Drone ku baturage .

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]