Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’umwe mu bayobozi b’Afurika bashyira imbere icyerekezo cy’iterambere rishingiye ku kwigira.
Ibi Bien-Aimé yabigarutseho mu butumwa yasangije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekeza amafoto ari kumwe na Perezida Kagame, yafatiwe i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari bitabiriye ibirori bya NBA All-Star Game 2026, byabereye muri Intuit Dome.
Mu butumwa bwe, Bien-Aimé yashimangiye ko Afurika ikwiye gushaka ibisubizo by’ibibazo ihura na byo, aho gukomeza kubigereka ku bandi.
Yagize ati: “Afurika amateka yayo yagiye yandikwa n’abandi; dukwiye gufata inshingano z’ibibazo byacu kandi tukiyandikira amateka yacu. Ntitwakubaka igihugu duhorana urwitwazo.”
Yakomeje agaragaza ko yakiranywe ibyishimo na Perezida Kagame, amushimira ku butumire yamuhaye.
Ati “Wakoze Perezida Paul Kagame ku butumire. Buri gihe ni ibyishimo guhura namwe.”
Mu busobanuro bw’aya magambo, Bien-Aimé yagaragaje ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bafate iya mbere mu gukemura ibibazo byabo no kubaka ejo hazaza hadashingiye ku gutegera amaboko abandi nk’uko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akunda kubigarukaho mu mbwirwaruhame.
Perezida Kagame yari yitabiriye umukino wa NBA All-Star Game 2026 wabaye ku Cyumweru, aho yanagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za siporo n’ubucuruzi, barimo Steve Ballmer, washinze ikipe ya Los Angeles Clippers.
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bashyigikira cyane iterambere rya siporo muri Afurika, by’umwihariko umukino wa Basketball.
U Rwanda ni umufatanyabikorwa wa National Basketball Association (NBA) mu mishinga igamije guteza imbere impano z’urubyiruko no kuzamura urwego rw’amarushanwa ku mugabane.
By’umwihariko, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, u Rwanda rufitanye imikoranire na Los Angeles Clippers yatangiye mu 2025, igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Iyi mikoranire iri mu murongo wa politiki y’u Rwanda yo kwimenyekanisha no guteza imbere ibyiza rufite ku rwego rw’Isi, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye no kongera amahirwe ku baturage barwo.







