sangiza abandi

Umunyamideli Chanel Iman n’umugabo we baryohewe no gusura u Rwanda

sangiza abandi

Umunyamideli ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chanel Iman hamwe n’umugabo we, Davon Godchaux bishimiye ibihe byiza bagiriye mu Rwanda, ubwo basuraga Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga.

Mu butumwa aherutse gusangiza ku mbuga nkoranyambaga, Iman yerekanye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda by’umwihariko ari naho yizihirije umunsi w’abakundana ‘Saint Valentin’.

Iman wari kumwe n’umugabo we basuye Pariki y’Ibirunga, aho avuga ko kurebana amaso ku maso n’ingagi ari ibintu byiza atazigera yibagirwa.

Yagize ati ” Kureba amaso ku maso ingagi zo mu misozi yo mu Rwanda ni ibihe byiza, nishimiye ndetse nsabana n’ibyiza nyaburanga byaho. Uru rugendo rwo gusura ingagi ni kimwe mu byiza ntazigera nibagirwa.”

Uyu munyamideli kandi agaragaza uburyo yishimiye uburyo bakiriwe muri Hoteli ya One&Only Rwanda.

Ati” Twakiranywe ikaze nko mu rugo. u Rwanda ni igihugu kidasanzwe. Imbaraga banyeretse zankoze ku mutima mu buryo bwimbitse. Guhagarara ku butaka bw’u Rwanda byanteye imbaraga numva mpagaze hafi y’aho mfitanye naho isano, ndumva ndi mu rugo.”

Uyu munyamideli w’imyaka 36 n’umugabo we Davon Godchaux, bamaze imyaka itandatu barushinze, banizihirije umunsi w’abakundana muri iyi hoteli.

Iman yagize ati ” Iyi Saint Valentin, turizihiza urukundo rwacu mu gihugu cy’abo dukomokaho.”

Kuri uwo munsi w’abakundana, Iman yagaragaje ari kumwe n’umutetsi w’Umunyarwanda, amwigisha uburyo bategura ifunguro rya Kinyarwanda, ari naryo yasangiye n’umugabo we kuri uwo munsi.

Ati” Ifunguro rya Saint Valentine ry’umukunzi wanjye mu Rwanda. Ndi mu gikoni n’umutetsi Chef Djafari, anyigisha guteka ibiryo gakondo by’u Rwanda birimo Agatogo, Ipilau n’ibishyimbo. Ni ifunguro riherekejwe n’umuco, uburyohe, n’urukundo.”

Chanel Iman ni umunyamideli wavukiye mu mujyi wa Atlanta muri Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba afite inkomoko y’Abanyamerika b’Abirabura

Yamenyekanye cyane cyane kubera kwitabira ibikorwa by’imideli bikomeye nka Victoria’s Secret Fashion Show, kugaragara mu binyamakuru bikomeye by’imideli nka Vogue, Elle, na Harper’s Bazaar.

Chanel Iman yashakanye na Davon Godchaux, ukina umupira w’amaguru (NFL player), aho batangiye kubana bagikundana nyuma baza gushyingiranwa ku mugaragaro mu 2020.

Photos:

[fluentform id="3"]