sangiza abandi

Abakirisitu Gatolika ku Isi bizihije Uwa Gatatu w’Ivu utangira igisibo

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, Abakirisitu Gatolika hirya no hino ku Isi bizihije Uwa Gatatu w’Ivu, umunsi utangiza ku mugaragaro igisibo cya Kiliziya Gatolika kimara iminsi 40.

Ni umuhango wo gusigwa ivu ku gahanga mu kimenyetso cy’umusaraba, nk’ikimenyetso cyo kwihana, kwicisha bugufi no kuzirikana ku buzima bw’umuntu n’urupfu.

Uwa Gatatu w’Ivu ni iki?

Uwa Gatatu w’Ivu ni wo munsi wa mbere w’Igisibo, uba hashize ibyumweru bitandatu n’igice mbere ya Pasika. Muri uyu mwaka wa 2026, Pasika izizihizwa ku Cyumweru tariki ya 5 Mata, naho Uwa Gatanu Mutagatifu wibutsa ububabare n’urupfu rwa Yezu Kristu wizihizwe tariki ya 3 Mata 2026.

Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya rikunze gusomwa ku wa Gatatu w’Ivu urisanga mu Itangiriro umurongo wa 3, ibice 19, mu Isezerano rya Kera, aho rigira riti ” Uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”

Irindi ni iryo muri Mariko igice cya Mbere, umurongo wa 15 rivuga riti “Nimwihane kandi mwemere Inkuru Nziza”. Aya magambo yombi akunda kuvugwa mu gihe cyo gushyira ivu ku gahanga, kuko ahuza kwicisha bugufi, kwihana no kwitegura guhinduka mu mutima.

Ivu rikoreshwa kuri uyu munsi rituruka ku mashami y’imikindo aba yarakoreshejwe ku Cyumweru cya mashami (Palm Sunday) cy’umwaka uba warabanje.

Ayo mashami aratwikwa, hanyuma ivu rikavangwa n’amazi make cyangwa amavuta, rigakoreshwa mu muhango wo kurishyira ku gahanga kuri uyu wa Gatatu w’Ivu. Ibi bigaragaza isano iri hagati y’umwaka wa liturujiya ushize n’utangiye.

Uwa Gatatu w’Ivu ni intangiriro y’Igisibo kimara iminsi 40, kikaba cyibutsa iminsi 40 Yezu yamaze asenga ndetse yiyiriza ubusa mu butayu, mbere yo gutangira kwamamaza ubutumwa bwiza.

Nubwo kivugwa ko ari iminsi 40, mu mibare nyayo kiba kirimo iminsi 46, ariko iminsi yo Ku Cyumweru ntibarirwa mu minsi yo kwiyiriza, ari na yo mpamvu havugwa iminsi 40.

Muri iki gihe, abakirisitu bashishikarizwa kwiyiriza bagasenga, ndetse ku wa Gatatu w’Ivu no Ku wa Gatanu Mutagatifu, Kiliziya Gatolika isaba abakirisitu kwiyiriza no kutarya inyama.

Muri iki gihe kandi abakirisitu basabwa gusenga birushijeho harimo kwitabira Misa buri gihe, gukora isengesho rya Rozari n’andi masengesho ndetse no gufasha abakene n’abatishoboye nk’ikimenyetso cy’urukundo n’impuhwe.

Kuki uyu munsi wizihizwa cyane?

Mu bihugu byinshi, uwa Gatatu w’Ivu uri mu minsi yizihizwa cyane nka Noheli cyangwa Pasika.

Ibi biterwa nuko gusigwa Ivu ku gahanga bifatwa nk’ikimenyetso cyo kugaragaza ukwemera k’umuntu ku mugaragaro ndetse usanga n’abakirisitu bo mu yandi madini nka Angilikani n’Abaluteriyani na bo bawitabira, bigatuma abitabira baba benshi.

Amateka y’uyu munsi avuga ko mu bihe bya mbere bya Kiliziya, abakoze ibyaha bikomeye batangiraga igihe cyo kwihana ku mugaragaro ku munsi wa mbere w’Igisibo, bagasigwa ivu ndetse bakambara imyenda igaragaza ukwicisha bugufi.

Umunsi w’uwa Gatatu w’ivu washyizweho ku mugaragaro na Papa Grégoire wa mbere (Pape Grégoire I) mu mwaka wa 591.

Mu Kinyejana cya 7, ku wa Gatatu w’Ivu, Abakristu bahabwaga Penetensiya, hanyuma bagashyirwa ku mugaragaro mu bihannye byakorwaga na Musenyeri, bitegura kwakira imbabazi ku wa Kane Mutagatifu.

Mu gihe Kiliziya Gatolika n’andi matorero ya gikirisitu yo mu Burengerazuba bw’Isi batangira Igisibo ku wa Gatatu w’Ivu, Kiliziya z’Uburasirazuba (nk’aba-Orutodogisi) zo zitangira Igisibo ku wa mbere witwa ‘Clean Monday’, bo ntabwo bizihiza Uwa Gatatu w’Ivu.

Photos:

[fluentform id="3"]