sangiza abandi

Dr. Kayitesi yagaragaje ko imbogamizi zitari imisoro zidindiza ubucuruzi muri EAC

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr Usta Kayitesi yagaragaje ko imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro (NTBs) zizamura ikiguzi cy’ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse bigatuma abikorera badatera imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo yatangizaga inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ni inama igamije kureba imbogamizi zikomeje kudindiza ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango no gushimangira ishyirwa mu bikorwa rya Gasutamo ihuriweho (Customs Union) n’Isoko rusange ry’uyu muryango (Common Market).

Dr. Kayitesi yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gushyiraho amategeko n’inzego zishyigikira ubucuruzi bwambukiranya imipaka, imbogamizi zitari imisoro zigikomeje kuba inzitizi ikomeye.

Ati ” Izi mbogamizi zongera ikiguzi cy’ubucuruzi, zigahungabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, zigaca intege abikorera, kandi zigatesha agaciro isoko rusange rya EAC nk’isoko rigendera ku mategeko.”

Yashimangiye ko kuzikuraho bisaba ubufatanye busesuye bw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, cyane cyane mu gushyira mu bikorwa no gukurikirana ibyemezo bifatwa.

Mu ijambo rifungura iyi nama, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yakiriye intumwa zaturutse mu bihugu umunani bigize EAC, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abikorera mu guteza imbere ukwihuza kw’Akarere.

Visi Perezida w’Inama y’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC), Denis Karera, yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatirwa mu nama nkizi.

Ati “Dukeneye ‘scorecard’ (uburyo bukoreshwa mu gupima no gukurikirana uko ibikorwa runaka bishyirwa mu bikorwa) idufasha gupima aho tugeze no kwemeza ko ibisubizo bifatwa bihabwa igihe ntarengwa cyo gukorwa kandi bigira ingaruka zigaragara ku bucuruzi.”

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bwazamutse buva kuri miliyari 6.42 z’amadolari ya Amerika mu 2016 bugera kuri miliyari 15.25 z’amadorari mu 2024, bingana n’izamuka riri hagati ya 11–12% ku mwaka.

Icyakora, yagaragaje ko nubwo ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC burimo kwiyongera, bukiri ku kigero gito ugereranyije n’ubucuruzi ibi bihugu bikorana n’amasoko yo hanze y’Akarere, aho igice kingana na 12% ari cyo cyoherezwa hagati mu bihugu bya EAC, mu gihe hafi 88% byoherezwa mu bihugu byo hanze y’Akarere (nk’u Burayi, Aziya, Amerika n’ahandi).

Muri iyi nama y’iminsi ibiri hazarebwa ibibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri EAC birimo imisoro, amategeko agenga ubucuruzi, ibipimo by’ubuziranenge n’ibindi bituma ibicuruzwa hari igihe bitinda ku mipaka.

Hazarebwa kandi ibijyanye n’igabanuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya One Network Area, igamije koroshya no kugabanya ikiguzi cy’itumanaho guhuza ikoranabuhanga mu bucuruzi no kunoza imikorere n’ibindi bituma ubucuruzi butagenda neza.

Photos:

[fluentform id="3"]