sangiza abandi

Tour du Rwanda 2026: Impanuka ikomeye yaguyemo babiri

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, bwatangaje ko ubwo hakinwaga agace ka mbere kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, habaye impanuka ikomeye ubwo isiganwa ryari rigeze mu gace ka Gabiro, mu karere ka Gatsibo, abantu babiri bahita bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka.

Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje imodoka zirimo ibigo byamamaza muri iri siganwa, ariko zigeze mu Karere ka Gatsibo, i Gabiro, imwe muri zo ita umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda buvuga ko abakomeretse ubu barikwitabwaho ndetse Polisi yatangiye iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyo mpanuka, bwizeza ko buzakomeza gukora ibishoboka byose ngo isiganwe ribe mu mahoro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yasabye abakoresha iyi mihanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, anihanganisha imiryango y’ababuze ubuzima.

Ati “Twababajwe n’amakuru y’abantu babuze ubuzimwa muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda, ariko nanone tugasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]