Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 biravugwa ko yarasiwe mu gitero cya Drone cy’ingabo za Congo, FARDC mu gace ka Rubaya.
Amakuru avuga ko Willy Ngoma yarashwe mu masaha y’igicuku ashyira saa cyenda z’ijoro (02:42 a.m) , mu bitero bya drone ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC .
Hari andi makuru avuga ko harashwe imodoka za gisirikare bikekwa ko yaba yararimo .
Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, Umuvugizi w’Ihuriro rya AFC/M23, Lawrance Kanyuka , yavuze ko guhera saa munani n’iminota 43 z’ijoro (2h43), indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo zifatanyije na Leta ya Kinshasa zarashe ku baturage bo mu gace ka Rubaya.
Yavuze ko ibyo bitero byahitanye abasivili b’inzirakarengane ndetse bikangiza n’imitungo yabo. Ndetse ashimangira ko ibi ari ibikorwa by’ubugome bukabije, bushobora gufatwa nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’icyaha cy’intambara .
Yavugaga ko hari ibitero byagabwe ku baturage ba Kitendebwa , Kashile na Kiduveri, muri Teritwari ya Kalehe, ari ibyaha by’intambara bigaragaza ubushake bucye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa mu guhagarika imirwano.
Kugeza ubu nta rwego na rumwe mu mutwe wa AFC/M23 ruremeza ko Willy Ngoma yaba yishwe arashwe .





