Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026.
Uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports iri mu bihe byiza kuko imikino yari imaze gukina mu gice cya kabiri cya Shampiyona yose uko ari itatu yayitsinze.
Al Hilal iyoboye urutonde rwa Shampiyona yari yatsinze iyi kipe mu mikino ibanza ndetse itsinda n’umukeba wayo, yashakaga kuyisubira.
Ni nako kandi Rayon Sports yari yakaniye idashaka gutsindwa isuzuguwe nk’uko byagenze ubwo iyi kipe yo muri Sudani yayinyagiraga ibitego 4-0.
Umutoza Bruno Ferry yari yabanjemo Kwizera Olivier, Bayisenge Emery, Ramazani Tshimanga, Ganijuru Ishimwe Elie, Uwumukiza Obed, Yannick Bangala, Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire, Mugisha Didier, Ndikumana Asman ndetse na Aziz Bassane.
Ni nako kuri Al Hilal abakinnyi b’inkingi za mwamba umutoza Laurentiu yari yibitseho ku mukino iheruka gutsinda Gorilla, yari yazitabaje.
Al Hilal yatangiye iri hejuru ihita ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yagoub Omer Taha ku munota wa 3′.
Gusa ntibyashyize Rayon Sports ku gitutu kuko yakinnye neza haba mu guhererakanya mu kibuga, kugarira ndetse no kunyuzamo igasatira dore ko mu mpande hayo, abasore Aziz Bassane na Mugisha Didier bitwaraga neza cyane bakagora ba myugaruro ba Al Hilal.
Al Hilal nayo yanyuzaga cyane umupira wayo mu mpande igasatira cyane ishaka igitego cya kabiri, ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari bwakangutse kongeraho umuzamu Kwizera Olivier wanakuyemo umupira w’igitego cyabazwe mu gice cya mbere.
Kwataka cyane wegera umukinnyi ufite umupira ibizwi nka pressing ni byo byaranze abakinnyi ba Rayon Sports barimo rutahizamu Asman byatumaga Al Hilal isubiza imipira myinshi inyuma hakaba ubwo basubiza ku muzamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi agomba kujya kuruhuka nyuma y’iminota ibiri yari yongeweho, Al Hilal iyoboye n’igitego kimwe cyabonetse kare.
Mu gice cya kabiri, Al Hilal yaje ishaka ikindi gitego ndetse ikora impinduka isimbuza abakinnyi batatu icyarimwe. Yagerageje uburyo bw’igitego ngo itsinde bakiva kuruhuka ariko Kwizera Olivier arahagoboka.
Rayon Sports yakoze impinduka ku munota wa 67′ Tambwe Gloire aha umwanya Likau Kitoko, naho Yannick Bangala aha umwanya Ndayishimiye Richard.
Ku munota wa 74′ umuzamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yarwaje imitima abafana ba Rayon Sports, ubwo ba myigariro bamuhaga umupira yajya kuwisubiza akawuha uwa Al Hilal ariko yawutera mu izamu Kwizera Olivier awukuramo neza.
Rayon Sports yishyuye igitego ku munota wa 77′, myugariro wa Al Hilal, Mohamed Ahmed yitsinze n’umutwe ahuriye ku mupira wo mu kirere na Likau Kitoko wari winjiye asimbuye, abafana bajya mu bicu baririmba izina rye.
Ni igitego cyakurikiwe n’amahirwe yashoboraga kuvamo ikindi ariko Aziz Bassane winjiranye umupira mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu umupira bawukuraho, ujya muri koruneri, cyari cyabazwe.
Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Al Hilal igitego 1-1.
Ni nako umukino wigeze kubahuriza i Kigali muri 2019 wagenze ubwo bakinaha imikino Nyafurika, bongera kunganya 0-0 muri Sudani. Gusa kera mu 1994, Rayon Sports yigeze kunyagira Al Hilal ibitego 4-1.
Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 36, mu gihe yitegura gukina na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu mpera z’icyumweru.









