Umunyamakuru Austin Luwano uzwi cyane nka Uncle Austin yasezeye mu itangazamakuru rya Radiyo yari amazemo imyaka 26.
Ni amakuru yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026.
Muri ubu butumwa Uncle Austin yatangaje ko asezeye ku itangazamakuru ryo kuri Radio, akaba ashyize intekerezo ze kure y’itangazamakuru mu gihe gito.
Yakomeje avuga ko yakuze akunda itangazamakuru, ndetse yatangiye kurikora afite imyaka 14 y’amavuko, akaba yari arimazemo imyaka 26.
Ati” Itangazamakuru rya Radio, ndarikunda kandi narikunze ubuzima bwanjye bwose, ni igice cy’ubuzima bwanjye kandi niko bizahora, narikunze nkiri muto nza kubona ikiraka cya mbere cyo gukora kuri Radio mfite imyaka 14 y’amavuko, ubu imyaka 26 yarishize ndikora, ndashaka gushyira intekerezo zanjye kure yaryo ho gato.”
Uncle Austin w’imyaka 38 y’amavuko yatangiye itangazamakuru mu mwaka w’i 2005, mu rugendo rwe yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo: Radio10, Flash Fm na KFM yaje kuvaho muri 2014 yerekeza kuri Kiss Fm yakoreye imyaka umunani maze muri Gashyantare 2022 aza gutangaza ko yerekeje kuri Radio ya Power FM byavugwa ko yari yashinze.
Nyuma yaho mu Gushyingo 2022, Uncle Austin yaje kugaruka kuri Kiss Fm aho yasobanuye ko ari umwana ugarutse imuhira, akaba asezeye itangazamakuru ryo kuri Radio ariho yakoraga mu kiganiro cya Kiss Drive with Austin.
Uncle Austin ni umwe mu banyamakuru bateje imbere umuziki Nyarwanda binyuze mu biganiro bye yakoraga kuri Radio, ijwi rye ribyibushye, gukina indirimbo z’abahanzi Nyarwanda maze akanyuzamo no gutera urwenya n’abamuteze amatwi kuri Radio biri muri bimwe azakumburwaho mu rugendo rwe nk’umunyamakuru.
Uyu munyamakuru kandi yazamuye abahanzi barimo Victor Rukotana, Kevin Kade, Alto, Marina, Nyakwigendera Yvan Buravan, n’bandi benshi, uretse gufasha abahanzi bakizamuka Austin na we ni umuhanzi aho azwi mu ndirimbo zitandukanye yagiye akora zirimo: Nzakwizirikaho, Buhoro, Najyayo, Ibihe byose , n’izindi nyinshi.








