Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy (GHA) cyiswe ‘Ikivi Rwanda Festival’ kigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda.
Ni igitaramo cyabaye ku wa 27 Gashyantare 2026 kuri Green Hills Academy i Nyarutarama, mu Mujyi wa Kigali.
Muri iki gitaramo, abana berekana imbyino za Kinyarwanda, indirimbo gakondo, imikino itandukanye yerekana u Rwanda rwo hambere n’uko bataramaga n’ibindi bigamije kwereka abakiri bato umuco Nyarwanda ndetse bagakangurirwa kuwusigasira.
Umutoza Mukuru wigisha umuco muri Green Hills Academy , Nahimana Serge, yavuze ko batoza abana bakiri bato kugira ngo uwo muco bazawukurane ndetse bazawigishe na bagenzi babo.
Ati “Hano twigisha amasomo y’umuco guhera mu mashuri y’incuke kugera mu mashuri yisumbuye ku buryo umwana amenya umuco nk’uko natwe twawigishijwe na ba sogokuru na bo barawigishijwe na ba sekuru gutyo gutyo bikaba uruhererekane ku buryo ababakurikira busa Ikivi nyine.”
Avuga ko amasomo abana bahabwa akwiye kugendana n’umuco kugira ngo bataziga iby’iterambere gusa umuco wo ugasigara.
Ikivi Rwanda Festival yitabiriwe n’ababyeyi barerera muri Green Hills Academy.
Iki gitaramo ngarukamwaka gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy kigamije gukundisha no kwigisha albakiri bato umuco Nyarwanda.















