sangiza abandi

RDF yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 130 y’instinzi ya ADWA

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’abayobozi bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda, riri mu gihugu cya Ethiopia riri bwitabire umuhango mukuru wo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa, uri bubere kuri Adwa Victory Memorial.

Intsinzi ya Adwa yagezweho n’ingabo za Ethiopia nyuma yo gutsinda ingabo z’u Butaliyani mu ntambara yabereye ahitwa Adwa, tariki ya 1 Werurwe 1896. Iyi ntambara, izwi ku izina rya Battle of Adwa, yabaye hagati y’Ingoma ya Ethiopia iyobowe na Menelik II n’ingabo z’u Butaliyani zari zifite umugambi wo gukoloniza Ethiopia.

Kuri uyu wa Mbere, harizihizwa imyaka 130 Ethipia igeze ku ntsinzi ya Adwa, uyu muhango urarangwa n’ibirori bitandukanye birimo imyiyereko ya gisirikare, imbyino n’umuco, ndetse n’ibindi bikorwa byerekana amateka n’ubutwari byaranze Abanyafurika mu rugamba rwo kurwanya ubukoloni.

Iri tsinda riyobowe na Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba anahagarariye Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen R. Rwivanga, ririmo kandi Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, ku Cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe na ECA, Col David Sangani n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo, Lt Col Gaspard Harerimana na Maj Emmanuel Murenzi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ububiko bw’Amateka ya Gisirikare.

Ku wa Gatandatu, iri tsinda ryasuye Inzu Ndangamurage y’Ingabo ya Ethiopia n’Urwibutso rw’Intsinzi ya Adwa, aho basobanuriwe amateka y’iyi ntsinzi yabaye ikimenyetso gikomeye cy’ubudahangarwa bwa Afurika.

Basuye kandi Ikigo cya Ethiopia gishinzwe Ubwenge Buhangano (AI) n’Inzu Ndangamurage ya Siyansi, mu rwego rwo kureba aho Ethiopia igeze mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, iri tsinda ryitabiriye Inama ya Kabiri y’Abaminisitiri b’Ingabo bo muri Afurika, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ahashize heza, ahazaza hashimishije.” Iyi nama yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia, yitabiriwe n’Abaminisitiri b’Ingabo n’abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Iyi nama yabaye urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano biriho n’ibishobora kuvuka, kurebera hamwe uburyo bwo guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, no guteza imbere ingabo zifite ubushobozi bugezweho kandi zikora kinyamwuga.

Kwizihiza intsinzi ya Adwa n’uburyo bukomeye bwo gushimangira umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu bya Afurika.

Photos:

[fluentform id="3"]