sangiza abandi

Dr Frank Habineza yateye utwatsi ibyo kwifatanya na Rusesabagina

sangiza abandi

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza, yamaganiye kure ibyari byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko yitabiririye inama yamuhuje n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Thomas Nahimana na Paul Rusesabagina.

Ku rubuga rwa X, konti yitwa Africans yari yanditse ko “Abari ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’u Rwanda bagiriye inama mu Ibanga muri Amerika”.

Mu mafoto yakoreshejwe kuri urwo rubuga, hariho Paul Rusesabagina, Thomas Nahimana na Dr Frank Habineza.

Habineza yabiteye utwatsi

Dr Frank Habineza usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Green Party, yamaganiriye kure ubwo butumwa, avuga ko ari Senateri kandi umunsi ubwo butumwa bwandikwa yari yitabiriye inama mu Nteko.

Ati “Ndi mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali. Uyu munsi niriwe mu Nteko Rusange y’abagize Sena nk’umusenateri.”

Akomeza ati “Ibihuha bivuga ko ndi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nagiye guhura na Thomas [Nahimana] na Paul [Rusesabagina] tugambirira ibikorwa bibi, ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi kidafite ishingiro. “

Dr Frank Habineza yavuze ko yaba we n’ishyaka abereye umuyobozi, badasangiye umurongo wa Politiki n’abo bagabo.

Ati “Ndashaka kwibutsa buri wese ko ishyaka ryacu rifite imizi mu gushyigikira amahoro n’ubworoherane, akaba ari na wo murongo dusangiye n’umuryango mugari w’amashyaka y’Abagize Ihuriro ry’aba ‘Greens’ ku Isi . Abahimbye ibyo bihuha barayobye cyane.”

Dr. Habineza ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, wibanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuva ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Muri Kanama 2009, yinjiye muri politiki byeruye ubwo yashingaga Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda).

Mu 2017, Dr. Habineza yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntibyamuhira. Mu mwaka wakurikiyeho, yabaye umudepite muri manda imwe yarangiye mu 2024.

Mu mwaka wa 2024, Dr. Habineza na bwo yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko na bwo ntiyatsinda. Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, yibandaga mu mirimo y’ishyaka DGPR kuko ni Perezida wayo. Nyuma yaje kuba Senateri kandi akomeje ibikorwa byo guharanira demokarasi no kurengera ibidukikije .

Thomas Nahimana na Paul Rusesabagina biyita abanyepolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse buri gihe bumvikana banenga ubutegetsi bwayo, ahanini bubakiye ku nkuru n’ibirego bidafite ishingiro.

Paul Rusesabagina we yanashinze Umutwe w’Iterabwoba yise MRCD/FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda ndetse byanatumye agezwa imbere y’ubutabera akatirwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba, ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika azisaba.

Paul Rusesabagina we yanashinze Umutwe w’Iterabwoba yise MRCD/FLN uhigira guhungabanya u Rwanda
Thomas Nahimana wiyita umunya politiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yumvikana anenga u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]