Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma bareganwaga na Barafinda Sekikubo Fred bafungurwa, bagakurikiranwa bari hanze.
Ku rundi ruhande, Barafinda we yaburanye ubujurire bwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, mu rubanza rwabereye mu muhezo.
Bose baregwa icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku miyoboro ya YouTube aho banyuzaga ibiganiro.
Urukiko rwa Kicukiro rwavugaga ko hari impamvu zikomeye zo kuba bafungwa by’agateganyo ubushinjacyaha bukaba bwakomeza gukora iperereza.
Mu iburanisha riheruka mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, yari yavuze ko atanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho bashobora kuba barirengagije ko ari umwere.
Avuga ko hari impamvu eshanu ariko avugamo ebyiri.
Yaje mu Rwanda nk’umushoramari, afungura channel, ashyiraho n’abakozi ndetse n’ushinzwe kugenzura ibikorwa byayo.
Ati: “Nakoze business ntari mfiteho ubumenyi bwinshi. Iyo company yanjye yatangiye ikora neza pe.”
Avuga ko Saneza TV na Sana TV ni iza business ntabwo ajya azikurikirana icyo yamenyaga ni ibyinjjye n’ibyasohotse.
Avuga ko amashusho baregwa uyu munsi yafashwe ari muri Amerika kandi ko amasaha yo mu Rwanda no muri Amerika atandukanye kandi ko aba akora akazi ko gutwara amakamyo.
Akimenya ko aya mashusho yagiye kuri YouTube channel ze, yaramubabaje hanyuma ahita ayakuraho atitaye ku byayatanzweho.
Impamvu ya kabiri, Muchoma avuga ko aza mu Rwanda inshuro ebyiri buri mwaka. Iyo aza kuba hari icyo yicyekaho, ntabwo yari kwifata ngo agaruka mu Rwanda kandi yarahakoreye icyaha.
Yavugaga ko afite umuryango, business yakoraga bityo akaba asaba ko yarekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze.
“Ati “Niyemeje ko igihe cyose ubutabera bwankenera, nzaba mpari, aho nkorera harazwi. Mu by’ukuri, ndi umuntu ufitiye Igihugu akamaro.”
Kuri Mazimpaka Patrick we yavugaga ko impamvu bashingiraho bamurekura ari uko icyaha ari gatozi.
Ati “Uwatangaje ibyo bintu, niwe wakabihaniwe kuko njye nari moderator nta jambo na rimwe ryavuye mu kamwa kanjye mvuga nabi Igihugu.”
Avuga ko we yatumiraga umuntu akamuganiriza ariko nyuma hakabaho gutunganya ikiganiro no kugishyira kuri iyo miyoboro, akaba atari abifiteho ubushobozi.
Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho, yavuze ko yakoraga ako kazi ariko ari n’umwarimu wigishaga gufata amashusho.
Avuga ko igitangazamakuru atari icye bityo we yafataga ibyo bamusabye hanyuma akabitanga. Uyu mugabo yigishaga mu karere ka Kamonyi ku ishuri rya Kayenzi Spring College.
Amakuru UMUNOTA wamenye ni uko yaba Nizeyimana Didier (Mucoma), n’abandi bakoranaga , Urukiko Rwisumbuye rwabarekuye ku wa 6 Werurwe 2026, nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gufungwa.
Ni mu gihe Barafinda Sekikubo Fred we kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026 yaburanye mu muhezo ndetse biteganyijwe ko isomwa ry’urubanza rizaba ku wa 12 Werurwe 2026 saa cyenda z’amanywa .



