sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba RPF Inkotanyi  ku ruhare rwayo mu kwiyubaka k’u Rwanda

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabonanye n’abayobozi b’uyu Muryango, bagirana ibiganiro byibanze ku mateka yawo n’uruhare ufite mu kwiyubaka k’u Rwanda.

Inama bagiranye yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026, ibera ku Cyicaro gikuru cy’uyu muryango, mu Intare Conference Arena, i Rusororo.

Iyi nama yibanze ku kubaka abanyamuryango bafite indangagaciro za FPR Inkotanyi, kwimakaza imiyoborere ishyira umuturage imbere no kubazwa inshingano mu rugendo ruganisha Umuryango n’Igihugu ku iterambere. 

Ibi biganiro bije nyuma y’inama ya Biro Politiki iheruka guterana ku wa 17 Nyakanga 2026, icyakora yo ntiyahuje abayobozi gusa, yari itumiwemo n’abanyamuryango n’abandi batumirwa.

Imyanzuro yavuyemo ifite aho ihuriye n’ubundi n’ibi biganiro Perezida Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango yagiranye n’abayobozi muri iyi nama yabahuje.

Ni imyazuro irimo gukomeza gushingira ku ntekerezo n’amatwara by’Umuryango FPR-Inkotanyi mu kuyobora gahunda z’iterambere ry’Igihugu, guharanira kwigira no kwihesha agaciro, hubakwa Igihugu gifite ubudaheranwa n’ubudahangarwa, buri Munyarwanda yibonamo kandi yishimiye.

Harimo kandi gusigasira ibyagezweho mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere ishyira umuturage ku isonga; kutirara no guharanira agaciro n’ishema by’Umunyarwanda.

Abanyamuryango bahavuye kandi biyemeje kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwegera abaturage kugira ngo bakemure ibibazo ku gihe by’umwihariko kurwanya akarengane kuko uyu Muryango ari wo nkingi y’iterambere ry’Igihugu.

Umuryango RPF Inkotanyi urasatira imyaka 40 umaze kuko washinzwe mu 1987, ndetse hashize imyaka 32 u Rwanda rwibohoye rubicyesha ingabo zari iza RPA iwushamikiyeho, zarubohoye ziyobowe na Paerezida Kagame uyoboye uyu muryango.

Ni wo Abanyarwanda bacyesha icyerekezo gishya u Rwanda rufite ubu ndetse ari yo mpamvu Chairman ahora yibutsa abanyamuryango ko umwimerere wawo ndetse n’indangagaciro ugenderaho bihagije kugira ngo umunyarwanda wese ahabwe ibyo agombwa.

Abasaba kandi kongera imbaraga mu guteza imbere uruhare rw’urubyiruko kugira ngo rurusheho gufata inshingano zo gusigasira umurage w’Umuryango FPR-Inkotanyi, bituma u Rwanda rukomeza kugira ijabo n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi nama yibanze ku kubaka abanyamuryango bafite indangagaciro za FPR Inkotanyi
Iyi nama yaje ikurikira iya Biro Politiki yahurije hamwe abanyamuryango ba RPF Inkotanyi

Photos:

[fluentform id="3"]