Ikipe ya APR FC yatsinze iya Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 , yiyunga n’abafana nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0 mu mukino uheruka.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026, ubera kuri Kigali Pele Stadium. Ni umwe mu mikino y’umunsi wa kabiri w’amatsinda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 riri kubera i Kigali mu Rwanda, rizasozwa tariki 7 Nyakanga 2026.
Umukino wabimburiye indi ni uwahuje Gor Mahia FC yo muri Kenya na Vipers SC yo muri Uganda watangiye saa cyenda z’umugoroba (15h00) kuri Kigali Pelé Stadium.
Igitego cya Gusto Mulongo cyo mu minota y’inyongera y’uyu mukino nicyo cyatandukanyije amakipe yombi, Vipers SC ibasha kubona intsinzi ya kabiri nyuma yo gutsinda Garde Républicaine ibitego 3-0 mu mukino wa mbere.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwari utegerejwe n’abanyarwanda benshi wahuje Garde Républicaine na APR FC. Aya makipe yombi yagiye guhura yaratakaje umukino wa mbere, bivuze ko intsinzi yari ingenzi kuri buri imwe.
Umutoza Taleb Abderrahim wa APR FC yakoze impinduka ebyiri (2) mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’abo yabanjemo ku mukino wa mbere yatsinzwemo na Gor Mahia ibitego 5-0.
Mu mpinduka zakozwe, umuzamu Ernan Siluane yasimbuwe na Hakizimana Adolphe mu gihe Dauda Yussif Seidu we yasimbuwe na Traore Mamadou mu kibuga hagati.
Aba bakinnyi bombi batongeye kubanzwa mu kibuga, ntan’ubwo bari ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kwifashishwa ku mukino wo kuri uyu munsi, nyuma y’uko bombi banagize uruhare mu gutsindisha ibitego ku mukino wa Gor Mahia.
Abandi bakinnyi babanje mu kibuga ni Madou Zon, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Jean Gilbert, Ishimwe Christian, Dao Raouf Memel, Ssekiganda Ronald, Amani Kuodiakan Michel Breygeneve, Togui Mel William na kapiteni Djibrill Ouattara Cheick.
Umukino watangiye APR FC yatakana imbaraga nyinshi cyane ndetse ukabona ko irusha Garde Républicaine FC inakinamo umunyarwanda Sibomana Patrick n’umunya-Ghana Agyenim Boateng Mensah uheruka mu Rwanda mu ikipe ya Mukura VS&L.
Uku gukina neza byahesheje APR FC kubona igitego cya mbere ku munota wa 33, ndetse ibasha no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 39, byombi byatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe Djibrill Ouattara ku mipira yombi yahawe na Togui Mel William.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, APR FC yabonye igitego cya gatatu cyanayihaye icyizere cyo kubona intsinzi cyatsinzwe na Traore Mamadou.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’Ingabo z’u Rwanda iyoboye umukino n’bitego 3-0, ariko ntibyari bihagije kuko yasabwaga no gutsinda ibindi bitego kugira ngo ikuremo umwenda w’ibitego bibiri yari igifite.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakinnye ishaka ibindi bitego ariko ntibyayikundiye, ahubwo Garde Républicaine nayo yari yakangutse yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 87 cyatsinzwe na Maarouf Abass.
Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 3-1, ibona amanota 3 ya mbere muri CECAFA Kagame Cup n’ubwo mu mibare bigoye ko hari icyo yazayimarira ikaba yazamuka mu cyiciro gikurikiyeho.
Ku ijanisha rinini, ikipe ya Garde Républicaine yamaze gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsindwa imikino 2, ikaba ifite umwenda w’ibitego 5.
Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa kabiri, Vipers SC iyoboye itsinda n’amanota 6, yizigamye ibitego 4, Gor Mahia FC ni iya kabiri n’amanota 3, yizigamye ibitego 4, APR FC ikaba iya gatatu n’amanota 3, ifite umwenda w’ibitego 3 naho Garde Républicaine ikaba iya nyuma nta nota na rimwe ifite, ahubwo ifite umwenda w’ibitego 5.
Umunsi wa nyuma w’imikino yo muri iri tsinda uzakinwa tariki 30 Nyakanga 2026, aho mikino yombi izatangira saa moya z’ijoro (19h00). APR FC izakina na Vipers SC muri Sitade Amahoro naho Garde Républicaine ikine na Gor Mahia muri Kigali Pele Stadium. Ikipe ya mbere muri iri tsinda niyo izahita ikomeza muri 1/2.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2026, imikino y’umunsi wa kabiri irakomeza hakinwa ibiri yo mu itsinda B yombi izabera muri Kigali Pele Stadium.
Mogadishu City Club yo muri Somalia izakina na Singida Black Stars yo muri Tanzania saa 15h00, naho saa 18h00 ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ikine na Simba SC yo muri Tanzania.














