Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Bangassou muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bahawe ubutumwa n’impanuro mbere yo kugenda.
Ni impanuro bahawe kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, aho yazibahereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru.
CP Sano mu butumwa yabageneye yabibukije ko hari bagenzi babo bababanjirije bahesheje ishema igihugu, abasaba kuzakomereza aho bagejeje ndetse banarusheho.
Yanabibukije kandi ko ari ba ambasaderi b’igihugu bagomba kuzakora akazi kabo kinyamwuga aho bazaba bari hose kugira ngo bazabishobore barasabwa kuzakorera hamwe.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Centrafrique guhera mu 2014.
Kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bwa Loni mu gihugu cya Centrafrique ariyo; RWAFPU-1 na PSU akorera mu Murwa mukuru Bangui, itsinda RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro ndetse na RWAFPU-3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou.
Uyu munsi,
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) March 10, 2026
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro Bangassou muri Repubulika ya Central Africa. Izi mpanuro yazibahereye… pic.twitter.com/uWZ9epbimF






