Mu rwego rwo kuvugurura no kubaka mu buryo buhamye ikipe y’igihugu Amavubi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikomeje intambwe y’ibiganiro n’abakinnyi bari hirya no hino cyane cyane ku mugabane w’uburayi bafite inkomoko mu Rwanda ngo harebwe niba bakinira Amavubi.
Kugeza ubu muri Werurwe 2026, irushanwa rya FIFA Series ni ryo ryitezweho kugaragaza sura nshya y’Amavubi.Iri rushanwa ni ryo rizakinirwamo imikino ya gicuti ifasha amakipe yo ku migabane itandukanye guhura.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Grenada (yo muri Amerika ya Ruguru) ku itariki ya 27 Werurwe 2026.
Dore abakinnyi bashya bakina ku mugabane w’u Burayi bitezwe ko bazifashishwa cyane muri iyi FIFA Series 2026 mu gihe ibiganiro hagati yabo na FERWAFA byagenda neza, bakiyongera ku basanzwe bahamagarwa.
Johan Marvin
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira (winger) akinira AC Bellinzona muri shampiyona ya kabiri mu Busuwisi (Challenge League).
Biravugea ko yaba yahawe ubutumwa bumusaba kuza mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iri kwitegura amarushanwa ya FIFA Series 2026 azabera i Kigali.
Azwiho kugira umuvuduko (explosive speed) n’uburyo bwo gucenga (dribbling) bushobora gufasha Amavubi mu gushaka uburyo bw’ibitego
Guhamagarwa kwe muri FIFA Series 2026 bije nyuma y’aho FERWAFA imaze igihe imukurikirana. Kury yagaragaje inshuro nyinshi ko afite inyota yo gukinira u Rwanda, kandi aje muri iyi mikino ya gicuti byatuma amenyerana vuba na bagenzi be.

Mike Trésor Ndayishimiye
Uyu musore w’imyaka 26 ukina mu kibuga hagati akinira ikipe ya Bunley yo mu cyiciro cya kabiri mu bwongereza, ikipe atakiniye imikino myinshi kuko yagize imvune ku kaguru, akize mu ntangiriro za 2026.
Mike Ndayishimiye yavukiye mu bu Biligi ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda ( Nyina) ndetse n’umurundi ( Se).

Warren Kamanzi
Wareen Kamanzi akinira ikipe ya Toulouse FC yo mu Bufaransa, aho akims nka myugariro w’urihande rw’iburyo.
Uyu musore w’imyaka 25, avuka ku babyeyi b’abanyarwanda, ariko mu gihugu cya Noruveje (Norway).

Leroy-Jacques Mickels & Joy-Lance Mickels
Aba bakinnyi bombi baravukana ndetse bafite inkomoko hano mu Rwanda.
Joy-Lance Mickels akina asatira anyuze ku ruhande (winger), akaba akinira ikipe ya Sabah FK yo mu gihugu cya Azerbaijan mu gihe Leroy-Jacques Mickels akinira ikipe ya Zira FK, yo muri Azerbaijan.
Joy-Lance Mickels ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ufite inkomoko mu Rwanda binyuze kuri se, nubwo yakuriye kandi akina ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma y’uko atekerejweho na FERWAFA ngo akinira u Rwanda mu 2025, hari amahirwe menshi ko n’uyu murumuna we Leroy-Jacques Mickels (ukina ku mpande asatira) azahamagarwa muri uyu mwaka wa 2026 kugira ngo bafatanye mu busatirizi.

Aaron Murenzi
Uyu musore w’imyaka 17, ni umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, bigugwa ko ibiganiro bye n’ababifite mu nshingano mu Ishirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, bigeze kurez ndetse akaba ari mu mubare w’abifuzwaho cyane kuza gufasha Amavubi.

Jonathan Nsanzimana
Jonathan Nsanzimana ni myugariro w’umunyarwanda ufite imyaka 22 akaba akina inyuma ku ruhande rw’iburyo (Right-back) cyangwa mu mutima w’ubwugarizi.
Uyu ni undi musore ukiri muto ukina witezwe guhamagarwa bwa mbere muri uyu mwaka. Akinira FC Wacker München yo mu Budage.
Azwi cyane nk’umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda baciye mu ishuri ry’umupira ry’ikipe ikomeye ya Bayern Munich (U17 na U19) hagati ya 2017 na 2021.

Noam Emeran
Uyu ni umwe mu bakinnyi FERWAFA imaze igihe kirekire yifuza. Nyuma yo guca muri Manchester United no muri FC Groningen, ubu akina muri FC Emmen yo mu Buholandi ku ntizanyo.
Amakuru aheruka avuga ko FERWAFA ikomeje kumwegera kandi akaba akibitekerezaho.

Irvyn Lomami
Uyu myugariro ukinira Lyon yo mu Bufaransa, bivugwa ko ari mu bakinnyi FERWAFA ishyizeho imbaraga ngo batangire gukinira u Rwanda.

Sven Kalisa
Uyu mukinnyi wo hagati ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembourg yigeze gutangaza ko yiteguye gukinira Amavubi. Ibiganiro ku bijyanye no guhindura ubwenegihugu bwe birakomeje kugira ngo azifashishwe.

Hari n’abanyarwanda bashya dushobora kubona ikipe y’Amavubi ndetse n’abagarutse tutaherukaga.
Uretse aba bashya bakina ku mugabane w’u Burayi, hari n’abanyarwanda bataherukaga guhamagarwa mu Ikipe nkuru, bahabwa amahirwe yo kugagagara muri iyi mikino ya FIFA Series.
Aha twavuga nk’umuzamu Kwizera Olivier, ukinira ikipe ya Rayon Sports uheruka guhamagarwa muri 2022 n’ubwo mu 2025 yari yahamagawe mu mwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu Gihugu.

Havugwa kandi Uwumukiza Obed ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, uri mu bihe bye byiza mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo muri Mutarama 2026 avuye muri Mukura VS&L.




