sangiza abandi

Ikoranabuhanga mu buhinzi: Inzira u Rwanda rwahisemo mu kongera umusaruro

sangiza abandi

Ubuhinzi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda kuko butunze igice kinini cy’abaturage, iyo ikaba impamvu nyamukuru ituma Leta y’u Rwanda ishora akayabo mu guteza imbere uru rwego.

Nubwo bimeze gutyo ubuhinzi bwakorwaga mu buryo bwa gakondo bwagiye buhura n’ibibazo bitandukanye birimo umusaruro muke, imihindagurikire y’ikirere, kubona inyongeramusaruro bigoye, ndetse n’ikibazo cy’imbuto.

Mu gukemura ibi bibazo, u Rwanda rwatangiye gushyira imbaraga mu guhindura ubuhinzi bugakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho nk’indege zitagira abapilote (drones), ibinyabuzima bihinduriwe uturemangingo (GMOs,) ubuhinzi bwifashisha amakuru (precision agriculture), ndetse n’imbuga zitandukanye zifasha abahinzi kubona imbuto, inyongeramusaruro, amasoko n’amakuru.

Ubu buryo bushya buri gufasha igihugu kuva ku buhinzi bwo kwihaza gusa, kikajya ku buhinzi bwa kijyambere bushingiye ku makuru n’ubucuruzi.

Ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byakoresheje utudege tutagira abapilote mu bikorwa byo kwihutisha iterambere birimo ubuhinzi, ubuvuzi n’ahandi.

Sosiyete ya Zipline yagize uruhare rukomeye mu gutuma izi ndege zitagira abapilote zikoreshwa mu gutanga serivisi zitandukanye zifitiye akamaro abahinzi n’aborozi.

Urugero, izi ndege zitagira abapilote zifashishwa mu kugeza ku borozi intanga, ibintu mbere byasabaga amasaha menshi kugirango zigezwe ku borozi, rimwe na rimwe zikabageraho zitakiri nzima, ariko ubu mu gihe kiri munsi y’isaha umworozi aba yabonye intanga.

Ibi byatumye umusaruro w’ubworozi wiyongera cyane kuko gutera intanga bikorwa ku gihe kandi neza. Byagaragaye ko imibare yabitabira gutera intanga yazamutse cyane, bituma haboneka amatungo menshi ndetse n’umusaruro w’inyama uriyongera.

Uretse ibyo, izi ndege zifashishwa no gukurikirana imirima aho zifata amashusho agaragaza uko imyaka imeze, zikamenya hakiri kare indwara z’ibihingwa, ibyonnyi cyangwa ibibazo by’amazi. Ibi bituma abahinzi bafata ibyemezo vuba kandi bagakoresha inyongeramusaruro neza.

‘Drone’ zifashishwa mu gufata amashusho atuma umenya ubuso bwahinzwe, uko ibihingwa bikura ndetse n’umusaruro ushobora kuboneka

Ubuhinzi bushingiye ku makuru

U Rwanda ruri gukoresha kandi ubuhinzi bukoresha amakuru aturuka kuri satelite, GPS, sensors n’ubwenge buhangano (AI) kugira ngo umusaruro wiyongere.

Amakuru aturuka kuri satelite afasha inzego z’ubuhinzi kumenya uko imyaka ikura, kumenya aho umusaruro ushobora kugabanuka, ndetse no gufata ingamba zo gufasha abahinzi mbere y’uko ikibazo gikomera.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro BAGABE, yavuze ko u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, harimo gukoresha amashusho afatwa na satellite n’ubwenge buhangano (AI), kugira ngo hamenyekane ubuso bwahinzwe, uko ibihingwa bikura ndetse n’umusaruro ushobora kuboneka.

Hari kandi gahunda zo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho amazi atangwa hakurikijwe ibyo igihingwa gikeneye. Ibi bigabanya gusesagura amazi kandi bigafasha kongera umusaruro.

Ibi byose bifasha u Rwanda kwitegura neza ibibazo byaterwa n’imihindagurikire y’ikirere no kongera umusaruro w’ubuhinzi ku buryo burambye.

Ibinyabuzima byahinduriwe uturemangingo (Genetically Modified Organisms) mu Buhinzi

U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga rihindura uturemangingo tw’ibinyabuzima (Genetically Modified Organisms). Iri koranabuhanga rifasha gukora imbuto z’ibihingwa zifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro mwinshi no guhangana n’indwara cyangwa amapfa.

Ubu buryo bufite inyungu nyinshi nko kongera umusaruro w’ibihingwa, kurwanya indwara n’ibyonnyi, kwihanganira amapfa n’imihindagurikire y’ikirere, kugabanya ikoreshwa ry’imiti yica udukoko n’ibindi.

Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwashyizeho itegeko rigena ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima (Biosafety Law), rigamije kugenzura uko GMO zigeragezwa, zinjizwa mu gihugu cyangwa zikoreshwa mu buhinzi.

Mu gukoresha iri koranabuhanga, u Rwanda ruri gushaka gukemura ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa no kongera umusaruro mu gihe by’umwihariko abaturage bagenda biyongera.

Mu Isi iri kwihuta mu by’ikoranabuhanga, u Rwanda ruri kwiyubaka nk’icyitegererezo cy’ubuhinzi bugezweho muri Afurika, bigaragaza ko udushya n’ikoranabuhanga bishobora gufasha ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere guteza imbere ubuhinzi no guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza.

Ikoranabuhanga mu buhinzi rizatuma umusaruro wiyongera ubukungu bw’igihugu nabwo buzamuke

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka