Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko amakimbirane mu miryango, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga biza ku isonga mu gutuma hari ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda, DHS, bwakozwe mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bagera ku kigero cya 3%, aho bageze ku 8% bavuye kuri 5% bariho muri 2020.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abangavu baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukuru barimo 57.1% baziterwa nabo basanzwe ari inshuti, 7% baziterwa n’abaturanyi na 2% baziterwa nabo bafitanye isano.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Umutoni Aline, ubwo yari mu kiganiro cya Waramutse Rwanda kuri RBA, yagaragaje zimwe mu mpamvu zitera ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda.
Umutoni agaragaza ko izi mpamvu zishingiye ku muntu ku giti cye, izindi zikaba zishingiye ku muryango mu gihe izindi zituruka mu mibereho y’ubuzima busanzwe nk’ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga.
Agaragaza ko mbere na mbere iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu kiza ku mwanya wa kane mu bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda, nyuma y’amakimbirane mu miryango ari ku mwanya wa mbere.
Yagize ati “Inda ziterwa abangavu iyo zije kuri uwo mwanya (wa kane) zishobora kuza nk’ikibazo ubwacyo, ariko nanone zishobora kuza nk’ingaruka ya bya bibazo biri mu muryango.”
Akomeza avuga ko mu bibazo byugarije umuryango harimo n’ihohotera rishingiye ku gitsina naryo riganisha ku kuba abana basambanywa hakabaho ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda.
Umutoni agaragaza ko amakimbirane mu muryango ari imbere mu bituma abangavu baterwa inda biyongera.
Ati “Amakimbirane mu muryango, iyo ari mu muryango nibwo rya hohotera riza, nibwo kwa kubura umwanya wo kuganira kw’abagize umuryango, bityo abana ntibabashe guhabwa umwanya uhagije wo kuganirizwa ndetse n’uburere bukwiye kugirango nibigira imbere babashe kugira uruhare muri kwa kwirinda rya hohoterwa, gusambanywa kw’abana ndetse n’ibindi.”
Mu bindi Umutoni agaragaza bituma habaho gusambanywa kw’abana bibaviramo guterwa inda zitateganyijwe harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha.
Ati “Iyo umuntu yabikoresheje nyine ubwenge buba bwayobye, ntabwo abasha gufata imyanzuro ikwiye ari ku buzima bwe n’abashobora kumushuka cyangwa kumushora mu bituma bizamuviramo inda akaba yasambanywa, ntabwo aba abasha kubimenya ngo abashe kwirinda cyangwa guhunga.”
Yagaragaje kandi ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga riri mu bituma abana bataganira n’ababyeyi babo, ahubwo bakaryifashisha bashaka amakuru atari ukuri ku bijyanye n’imyororokere, tutibagiwe n’igitutu cyo kwigana abo babona ku mbuga.
Moses Ngabo ukora mu muryango wa Love to Help Organization ufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, ashimangira ko ikoreshwa ry’izi mbuga mu buryo budakwiye ritera igitutu cyo kwigana abandi, yise ‘kujyana n’ibigezwe’.
Akomeza avuga ko mu guhangana n’iki kibazo asaba ko imiryango yigishwa ikamenya kuba hafi y’abana, kugirango umwana atajyana cya cyuho muri sosiyeti.
Ati” Niba umwana yabuze urukundo rwa Papa we azajya kurushaka kuri ‘boyfriend’ niba yabuze urukundo rwa Mama azajya kurushaka mu bindi bintu yita ibyishimo.”
Mu Umushyikirano wa 2026, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Consolée Uwimana yagaragaje ko hashyizweho gahunda yo guhangana n’ubu bwiyongere bw’abangavu baterwa inda, harimo kohereza abana mu mashuri ndetse n’abarivuyemo bagasubizwamo.
Minisitiri Uwimana kandi yavuze ko abantu bahishira abasambanya abana bakwiye kubicikaho kuko bagiye kujya babihanirwa, kuko bidakwiye ko umwana asambanyirizwa mu rusisiro abantu barebera.



