sangiza abandi

Abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka basabwe gukemura ibibazo birinda kuba ba gitera

sangiza abandi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Donatille Mukantaganzwa, yasabye abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka kwirinda amanyanga bagakora baharanira gukemura ibibazo bigaragara muri serivise z’ubutaka, aho kuba ba gitera.

Ibi Mukantaganzwa yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abanditsi batatu b’impapurompamo z’ubutaka aho yabasabye kwibanda ku bibazo Abanyarwanda bafite mu bijyanye n’ibishushanyo mbonera abaturage bagaragaza hirya no hino mu gihugu.

Mukantaganzwa yavuze ko ikibazo cy’imicungire y’ubutaka kiri muri bimwe mu bimaze imyaka myinshi ariko nanone igihugu kiri gukora ibishoboka kugira ngo ibibazo bikigaragazwa n’abaturage bikemuke.

Yagaragaje hari intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo byo mu micungire y’ubutaka asaba banditsi b’impapurompamo z’ubutaka barahiriye inshingano gukomereza muri uwo murungo igihugu kirimo, bakora kinyamwuga birinda amanyanga.

Yagize ati “Hari ibibazo byinshi bikigaragara mu micungire y’ubutaka rero zimwe mu nshingano zikomeye mwebwe mumaze kurahira muhawe, ni ugufasha igihugu gucunga neza ubutaka mufasha abaturage gukemura ibyo bibazo, mwirinda amanyanga tubonamo kandi mugafasha Abanyarwanda kugira uburenganzira ku butaka bushingiye ku mategeko”.

Mukantaganzwa yasabye abarahiye gukoresha ubunararibonye bwabo bakorera hamwe mu rwego rwo kwirinda amakosa yatuma batuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Iyo igihugu kigutoranyije muri benshi kandi babishoboye akaba ari wowe ugirirwa icyizere icyo uba usabwa ni ugokora kinyamwuga, ukirinda gutandukira, ukanga umugayo ugafasha abaturage gutunga ubutaka mu buryo bukurikije amategeko nk’uko byanditswe mu bishushanyo mbonera kuko nibo uba ukorera”.

Dr. Biraro Mireille ni umwe mu banditsi batatu b’impapurompamo z’ubutaka yavuze ko icyambere bagomba kwitaho ari ukwakira ibibazo by’abaturage basaba serivise z’ubutaka kandi bakabasubiriza ku gihe kuko ariho bakura amakuru y’ingenzi abafasha kureba ibibazo bihari.

Ku wa 4 Werurwe 2026 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Dr. Biraro Mireille, Twizeyeyezu Jean Pierre, Uwayisenga Vedaste, nk’Ababitsi b’Impapurompamo z’ubutaka muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Serivisi zerekeye ubutaka ni hamwe mu hakigaragara ibibazo byinshi dore ko abaturage bavuga ko zitinda.

Zimwe muri serivisi z’ubutaka zikunda gusabwa cyane harimo ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure, irage n’izungura, gukatisha ibibanza, gukosoza imbibi z’ubutaka ndetse n’ibyangobwa byo kubaka ariko ikibazo abazisaba bahuriyeho n’uko kuzihabwa ku gihe bigenda biguru ntege.

Kuri ubu muri iki gihe hari gukatwa site z’imiturire ari nako hagaragazwa ahagenewe ibikorwa bitandukanye birimo imiturire, ubuhinzi, ibyanya by’inganda ndetse kuri ubu izi serivise zose zashyizwe ku rubuga Irembo mu rwego rwo kuzoroshya no kuzihutisha bitabaye ngobwa ko babaturage babanza gusiragira mu nzego z’ibanze.

Abanditsi b’impapurompamo z’ubutaka basabwe gukemura ibibazo birinda kuba ba gitera
Dr. Biraro Mireille yavuze ko bagomba gukora kinyamwuga bakemura ibibazo by’abaturage
Uwayisenga Vedaste yarahiriye kuba Umwanditsi w’Impapurompamo z’Ubutaka muri Minisiteri y’Ibidukije
Twizeyeyezu Jean Pierre nawe yarahiriye kuba Umwanditsi w’Impapurompamo z’Ubutaka muri Minisiteri y’Ibidukije

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka