Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 20 Ukuboza 2024, yatangaje ko Perezida Kagame yashyize ku myanya y’Ubuyobozi, abarimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo n’abamwungirije ndetse no kuyindi myanya, bose bakaba bashimira Perezida Paul Kagame wabagiriye icyizere.
Nk’uko bimenyerewe imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri iba iyobowe na Perezida Paul Kagame, isohoka ku rupapuro rw’umuhondo, nyuma yo gutangazwa abahawe imyanya mu buyobozi bifashishije urubuga rwa X basangiza ishimwe ryabo.
Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, yijeje Umukuru w’Igihugu ko azagira uruhare mu guteza imbere siporo ayivuye imuzi.
Ati” Nshishijwe bugufi no kongera guhabwa andi mahirwe yo gukorera igihugu cyanjye. Ndabashimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kumpa aya mahirwe. Mbijeje ko nzakorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere siporo ivuye mu mizi no kugira u Rwanda urubuga mpuzamahanga rwa siporo.”
Rwego Ngarambe wagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, yarasanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya siporo muri iyi Minisiteri, nawe yijeje umusanzu we mu gukomeza guteza imbere siporo.
Ati” Ni mu ishimwe no guca bugufi nakiriye inshingano nshya munshinze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ntewe ishema no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rihamye rya siporo.”
Uwayezu François-Regis wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ,yanabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahize kuzuza neza inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Ati” Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Mbijeje gukora ibishoboka byose kugira ngo nuzuze neza izi nshingano.”
Francis Gatare yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi, akaba yari asanzwe Ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yashimiye ndetse yizeza umusanzu we muri OTP.
Ati” Mpora nishimiye, nshishijwe bugufi kandi nigira kuri Perezida Paul Kagame wampaye amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu cyanjye. Kugaruka muri OTP (Purezidanse) ni amahirwe akomeye, kandi ni ubunararibonye buzana impinduka. Niyemeje gukora neza, no gukoresha aya mahirwe neza, niga.”
Musabyimana Jean Claude yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), akaba yarabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugeza 2024, yashimiye Umukuru w’Igihugu icyizere yamugiriye mu kurushaho kubaka iki NEC.
Ati” Nongeye kubashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, icyizere mwangiriye cyo gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda muri NEC. Ndabizeza kurushaho gukorana umurava, ubwitange n’ubushishozi.”
Eng. Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo, umwanya yaramazeho amezi ane, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), yijeje umusanzu mu mu micungire y’umutungo kamere w’amazi.
Ati” Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’icyizere mwongeye kungirira muri izi nshingano nshya. Mbijeje kurushaho gutanga umusanzu wanjye mu micungire y’umutungo kamere w’amazi.”
Ngabo Brave yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yashimiye umukuru w’Igihugu ndetse amwizeza gufatanya n’urubyiruko kubaka igihugu.
Ati” Umukuru muri twe aguhamagaye mu nshingano, ugira uti ‘Karame na none!’ Nyakubahwa Paul Kagame mbashimiye icyizere mwongeye kungirira kandi niteguye gukomeza gufatanya n’urubyiruko mbishyizeho umutima, mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza.”














