sangiza abandi

U Rwanda rurateganya kongera isukuri ikorerwa imbere mu gihugu ku kigero cya 50%

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda ruri mu mushinga wo kongera ingano y’isukari ikorerwa imbere mu gihugu ukava ku 10% ukagera kuri 50%, aho biteganyijwe ko bizagerwaho mu gihe cy’imyaka ine.

Ibi Minisitiri Sebahizi yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga politiki y’inganda ku Inteko rusange umutwe w’Abadepite.

Ubwo yagezaga ku badepite icyerekezo cy’imyaka icumi cy’urwego rw’inganda kinagendana na gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2, aho uru rwego rugomba kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Abadepite babajije ikibura ngo u Rwanda rwongere ingano y’isukari ikorerwa imbere mu gihugu kugira ngo bigabanye amafaranga igihugu gishora mu kuyitumiza hanze.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko bari muri gahunda yo gushaka abashoramari baza kunganira uruganda rumwe rusanzwe rukora isukari mu Rwanda.

Ati “Muri iyi myaka icumi turi gushaka abandi bashoramari baza kunganira uruganda rukora isukari kuko urebye umusaruro rutanga n’ibyo dukeneye ku isoko ntabwo rushobora kurenza 10% by’isukari dukoresha mu Rwanda. Ibyo rero bitwereka ko hari icyuho dukeneye izindi nganda ziyongera kuri urwo. Turashaka ko hiyongeraho undi mushoramari bishobotse babe babiri cyangwa batatu”.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari abashoramari batangiye kuganira harimo uruganda rwo muri Kenya.

Yagize ati “Hari uruganda rwo muri Kenya ruzagirana amasezerano na leta y’u Rwanda ruhinge ibisheke ku butaka tuzabereka hanyuma bakatwizeza ko byibura bazatanga umusaruro wahaza 50% by’ibyo dukenera mu isukari. Ibyo ariko bizatwara igihe kuko ntabwo bizajya munsi y’imyaka ine.”

Isukari ni kimwe mu bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Igihugu ndetse umubare w’abayikenera ugenda wiyongera uko inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa ziyongera.

Kugeza ubu mu Rwanda hari uruganda rumwe rukora isukari rwa Kabuye Sugar Works aho rwigeze guhaza isoko ry’u Rwanda ku kigero cya 47% ariko uko inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa zagiye ziyongera uru ruganda rwagiye rubura ubushobozi bwo guhaza isoko aho kuri ubu rukora 10% gusa by’isukari ikenerwa.

Nyuma y’ibikomoka kuri peteroli, isukari iza ku mwanya wa kabiri mu bicuruzwa u Rwanda rutangaho amafaranga menshi mu kuyitumiza mu mahanga aho mu 2025 u Rwanda rwatumije toni 195,610 zifite agaciro ka miliyoni 145$ mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2024 rwari rwatumije toni ibihumbi 308 zifite agaciro ka miliyoni 238$.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kongera ingano y’isukari ikorerwa imbere mu gihugu

Photos:

[fluentform id="3"]