Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basabye Abakirisitu n’abandi bantu bose bafite umutima mwiza kwirinda ubusambanyi, gukoresha imiti ibuza gusama no gukuramo inda ku bushake.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Ihuriro ry’Abepiskopi mu Rwanda, mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, bibutsa abakirisitu itegeko ry’Imana ribuza kwica ryanditse mu (lyim. 20, 13; Mi 5, 21).
Ati” Itegeko ry’Imana rigira riti ‘Ntuzice umuntu’ Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika No 2261 na yo igira iti ‘Kwica umuntu bihabanye rwose n’agaciro muntu yaremanywe n’ubutagatifu bw’Imana yamuremye.’”
Abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagaragaje ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha kuko ari uguhitana ubuzima bw’inzirakarengane, bibutsa ko ubutumwa bugenewe abakirisitu ari ukurengera ubuzima kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo ryabwo.
Bakomeza bavuga ko ubusambanyi ari icyaha nkuko bishimangirwa n’itegeko rya gatandatu mu mategeko icumi y’Imana, ndetse bongeraho ko inzira yagenwe yo kubyara no kororoka kw’abantu ari ukunyura mu isezerano ryo gushyingirwa.
Si ibi gusa kuko Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda itanemeranya n’abakoresha imiti iyariyo yose irinda gusama, by’umwihariko iyemerera abakiri bato, bagaragaza ko ari “Inzira ibashora mu cyaha cy’ubusambanyi.“
Ni itangazo rije rikurikira umushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi wagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku wa 5 Ugushyingo, usaba ko umuntu uri hejuru y’imyaka 15 yakemerwa kuboneza urubyaro, mu buryo bwo kugabanya abangavu baterwa inda bakiri bato.







