Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba umubano w’u Rwanda na Congo utazahuka biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku mateka y’ibihugu byombi ndetse n’izishingiye ku Banye-Congo ubwabo.
Mu kiganiro Amb.Nduhungirehe yagiranye na B&B Kigali FM yasobanuye ko kuba ibibazo by’u Rwanda na Congo bimaze imyaka irenga 30 bitarakemuka ahanini byagiye biterwa n’ubutegetsi bwa Congo asobanura ko hari aho byagiye bigera mu murongo mwiza ariko bigasubizwa inyuma n’abayobozi ba RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ikibazo cy’u Rwanda na Congo usanga gisobanurwa nabi n’ibihugu ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitavugisha ukuri, bifata ibibazo by’intambara yo muri Congo bikabyita iby’u Rwanda.
Yagize ati “Ikibazo cya Congo navuga ko kigaragazwa nabi n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, ndetse sinavuga ko ari byo gusa ahubwo n’ibihugu by’amahanga ubwabyo bifata ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo bikakigira ikibazo cy’u Rwanda, bikakigira ikibazo cyoroshye nk’aho ari inkuru bashyira aho ngaho ngo abaturage bumve, nyamara ari ikibazo gifite uburemere.”
Amb.Nduhungirehe yagaragaje ko kuba ibibazo by’u Rwanda na Congo bidakemuka biri mu mpande eshatu;
Impamvu ya mbere yagaragaje n’ishingiye ku mateka y’u Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho avuga ko nyuma y’uko Inkotanyi zibohoye igihugu zigaharika Jenoside, igihugu cyagerageje kwiyubaka kikaba kigeze aho kiri ubu ariko hakaba hakiri ikibazo cy’abayigizemo uruhare bahungiye muri Congo bakakirwa ndetse bakaba bagifite ingengabitekerezo yageje u Rwanda kuri ayo mateka mabi.
Yagize ati “Nyuma ya Jenoside Igihugu cyarongeye kiriyubaka ariko abayikoze ni ukuvuga ingabo za kera (FAR) n’Interahamwe bambutse umupaka ntibamburwa intwaro n’Ingabo z’Abafaransa n’iza Loni zari ziri muri Zaire hanyuma zikomeza guhabwa ingufu zirimo amafaranga n’intwaro kugeza uyu munota tuvugana aho hari umutwe wa FDLR ugihabwa intwaro kandi ukanakorana n’Ingabo za Congo unashyigikiwe na Perezida Felix Tshisekedi ubwe.”
Yakomeje agira ati “Izo ngabo rero za FDLR n’amazina zagiye zifata mbere arimo ALiR n’andi mazina bagiye batera u Rwanda, murabizi abacengezi bagiye bagaba ibitero byibasiye u Rwanda. Ni uko nguko rero u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo ibyo bitero tubyirinde ntibizongere guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.”
Yavuze ko ibihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro bibifashijwemo n’abahuza batandukanye bigamije kuzahura umubano wabyo kugeza ku bya Washington byasize hasinywe amasezerano aho Congo igomba gusenya umutwe wa FDLR hanyuma u Rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi.
Impamvu ya kabiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ni ijyanye n’ikibazo cy’Abanye-Congo ubwabo aho harimo abatemerwa nk’abaturage ba Congo bitewe n’ubwoko bwabo aho Abatutsi n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batemerwa nk’Abanyecongo ndetse bagakorerwa ibikorwa birimo ihohoterwa, kwirukanwa, ubwicanyi n’ibindi.
Yasobanuye ko ibi ari byo byatumye habaho imitwe yo kwirinda ibyo bikorwa ari naho yavuye umutwe wa M23 ishamikiye ku ihuriro rya AFC.
Yavuze ko ibi ari ho haturuka amakuru y’ibinyoma y’uko u Rwanda rukorana na M23 rugamije kwiba amabuye y’agaciro muri Congo.
Impamvu ya gatatu Amb Nduhungirehe yagaragaje n’ijyanye n’imiyoborere yo muri Congo yiganjemo ruswa no kutagira ibikorwaremezo birimo amavuriro n’amashuri n’ibindi, ndetse muri iki gihugu hakaba kuri ubu habarirwa imitwe irenga 250 yose ihungabanya umutekano w’abaturage bacyo.
Minisitiri yavuze ko impamvu nyamukuru ituma umubano w’u Rwanda na Congo utamera neza bituruka ku kuba ubutegetsi bwa Kinshasa butubahiriza ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’impande zombi harimo n’aherutse gusinywa n’Abakuru b’ibihugu byombi i Washington muri Amerika.
Amb.Nduhungirehe yagaragaje ko aho kugira ngo Congo yubahirize ibikubiye mu masezerano ahubwo ikomeza gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo; umuhungu w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, Jean Luc Habyarimana n’abandi.
Yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda rwo rwatangiye kubahiriza ibikubiye mu masezerano hasigaye uruhare rwa Congo rwo gusenya FDLR.










