sangiza abandi

Imboga n’imbuto byinjirije u Rwanda miliyari 385.5 Frw mu myaka 5

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB, cyatangaje ko mu gihe cy’imyaka itanu, kuva mu 2020 kugeza mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga n’imbuto zingana na toni 328.9, zinjiriza Igihugu arenga Miliyari 385.5 Frw.

U Rwanda rukomeje guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, aho imboga n’imbuto ari bimwe mu bihingwa byaje ku isonga mu kwinjiriza igihugu amadovize mu myaka yashize.

Nk’uko NAEB ibigaragaza, imboga n’imbuto by’u Rwanda byoherezwa mu bice bitandukanye by’Isi birimo Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika ndetse na Australia.

Amasoko yo mu karere ka Afurika ni yo yakiriye igice kinini cy’imboga zoherezwa hanze aho yihariye 74.18% cyane cyane binyuze ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi, naho ibyoherezwa i  Burayi ni 21.12% muri Aziya bikaba 3.91%.

Ku masoko yo ku Mugabane w’u Burayi n’ayo muri Aziya hoherejwe cyane urusenda n’imiteja, bikunzwe ku masoko mpuzamahanga kubera ubuziranenge bwabyo.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura amasoko, u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu bitandukanye birimo u Bushinwa, aho u Rwanda rwahoreza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo urusenda, stevia n’ubuki.

NAEB ivuga ko izamuka ry’ikorwa n’iyoherezwa mu mahanga ry’imboga n’imbuto rishingiye ku ishoramari rikomeje gukorwa mu buhinzi.

Muri byo kandi harimo ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure n’uburyo bugezweho bwo kwita ku bihingwa, kongera ubuso bwuhirwa binyuze mu mishinga minini yo kuhira imyaka, kubaka ububiko bugezweho bukonjesha umusaruro, kwagura inzu zitunganya umusaruro mbere yo koherezwa mu mahanga.

Mu myaka ishize, ubushobozi bw’ububiko bukonjesha umusaruro bwariyongereye cyane, buva kuri toni 40 ku munsi mu 2019, bugera kuri toni zirenga 2,100 ku munsi mu 2024, bigafasha kugabanya igihombo cy’umusaruro no kuwugeza ku masoko mpuzamahanga umeze neza.

Kwiyongera kw’imboga n’imbuto kandi byiza bifite uruhare runini mu gufasha u Rwanda kongera amadovize ava mu buhinzi no guteza imbere ubukungu bw’abahinzi.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gushora imari muri uru rwego, kongera ubuziranenge bw’umusaruro no kwagura amasoko bishobora gutuma ubuhinzi bw’imboga n’imbuto burushaho kuba inkingi ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rugana ku bukungu bushingiye ku kohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga.

NAEB ivuga ko intego ari ugukomeza kongera umusaruro, kuwutunganya neza no kuwugeza ku masoko mashya, kugira ngo imboga n’imbuto bikomeze kuba isoko ikomeye y’amadovize ku gihugu.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka