Abakora muri Parike zo mu Rwanda bagaragaje ko hari ibikwiye kuvugururwa birimo kwishyurwa igihe amatungo yabo yariwe n’inyamanswa zo muri Parike no kongera inkende n’inzoka mu nyamanswa zishyurirwa iyo zangirije abaturage.
Ni ibyagarutsweho n’abakozi bakora muri Pariki zitandukanye zo mu Rwanda, mu nama yabaye ku wa 20 Ukuboza 2024, bahuriyemo n’abayobozi b’uturere dutanu dukora kuri za Pariki mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Ikigega Kihariye cy’Ingoboka (SGF) n’Urwego rw’Iterambere (RDB).
Iyi nama yagarutse kuri gahunda yo gusaranganya igice cy’umusaruro wavuye mu bukerarugendo mu mwaka wa 2023/2024, abaturiye Pariki zo mu Rwanda. RDB iherutse gutangaza ko miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda ariyo azatangwa muri iyi gahunda.
Abakora muri Pariki zo mu Rwanda bagaragarije ikigega cya SGF ko hari ibikwiriye kuvugururwa mu masezerano yo kwishyurwa birimo kwishyura abaturage bangirijwe amatungo n’inyamanswa ntibazibone, ndetse no kongera inkende n’inzoka mu byishyurirwa igihe byangirije abaturage.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa SGF, Nibakure Florence yagaragaje ko kwishyura ibyangijwe n’inyamanswa zo muri Pariki bisaba ubushishozi, agaragaza ingero za bamwe mu babyitwaza kandi aribo ba nyirabayazana.
Ati” Ni ibintu bisaba ubushishozi kuko hari abatahuwe bari kujya gutera amapapayi n’ibindi biti bidafite imizi mu mirima, kugira ngo nibitangira kurabirana bahite bahuruza ngo bonewe. Hari n’undi muturage wafashwe ari gushishura ibiti mu murima we, ashaka kuzabeshya ngo inyamaswa zaramwoneye, gusa yaranyomojwe.”
Yakomoje ku byangizwa n’inzoka avuga ko bigiye kwigwaho, ariko agaragaza ko nk’inkende mu busanzwe ari inyamanswa zigira amahoro zitazwiho amahane, bityo bigoye kubona aho yasagariye abaturage.








