sangiza abandi

Producer Clement washinze Kina Music, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yahurijemo Bruce Melodie, Nelly Ngabo na Shaffy

sangiza abandi

Ishimwe Clement washinze inzu ifasha abahanzi ya Kina Music ndetse akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, yashyize hanze indirimbo Bella, ikaba ari yo ya mbere asohoye kuri Album ye ya mbere yise” Legacy” ateganya gushyira hanze vuba.

Iyi ndirimbo nshya ya Clement, yasohotse ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2026, ni indirimbo y’urukundo yise “Bella” yahurijemo abahanzi bakomeye mu njyana ya RnB mu Rwanda barangajwe imbere na Bruce Melodie, Nelly Ngabo , Shaffy ndetse na Mamba umenyerewe mu gutanganya amajwi y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

Indirimbo Bella ni yo ndirimbo ya mbere Clement asohoye kuri Album ye nshya yise “Legacy” ateganya gusohora mu minsi iri imbere ikaba ari Album yakoze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rwa muzika.

Iyi ndirimbo yanditswe na Clement, ikubiyemo amagambo yitsa cyane ku rukundo aho abantu babiri baba baryohewe narwo ndetse banyuzwe ku rwego batifuza kureba ahandi.

Ibikorwa byo gufata amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Clement byayobowe na Director Gad umaze kubaka izina mu kuyobora ifatwa ry’amashusho ya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda. Ni mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Clement.

Reba indirimbo “Bella” Clement yahurijemo Bruce Melodie, Nel Ngabo , Shaffy na Mamba

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka