Ku wa gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, Madamu Jeannette Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abana barenga 300 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, abafasha gutangira iminsi mikuru no gusoza umwaka mu byishimo.
Ni umwanya Madamu Jeanette Kagame yageneye abana aganira nabo, ndetse nabo bamugaragariza impano n’ibyishimo bafite babinyujije mu mbyino, indirimbo, imivugo n’imikino.
Muri iki gikorwa Madamu Jeannette Kagame yatanze impano z’iminsi mikuru kuri aba bana, zigizwe n’ibikoresho by’ishuri, n’ibindi bibafasha kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka.
Iki gikorwa cyo gusangira n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu, Madamu Jeannette Kagame akunze kugikora mu mpera z’umwaka, akabafasha gusoza umwaka no kwinjira mu wundi neza.










