sangiza abandi

Bidasubirwaho King James agiye gukorera igitaramo cy’amateka muri BK ARENA

sangiza abandi

Ruhumuriza James wamamaye nka King James mu muziki Nyarwanda, yemeje bidasubirwaho ko agiye gukorera igitaramo cy’imbaturamugabo muri BK Arena.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026, King James yasangije abamukurikira ifoto y’integuza y’igitaramo cye cyiswe, 20 Years of King James kizaba mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki.

Ni igitaramo giteganyijwe kuba, ku wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2026 muri BK Arena , mu gutegura iki gitaramo uyu muhanzi akaba arimo afashwa na Kompanyi ya Intore Entertainment imenyewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda birimo nicyo Davido aheruka gukorera i Kigali muri 2025.

Tariki ya 08 Werurwe 2026, nibwo King James yari yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, maze asaba abakunzi be kuzitabira ari benshi.

Amakuru y’uko uyu munyabigwi agiye gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, yakiranywe akanyamuneza n’abakunzi b’indirimbo ze ndetse n’umuziki Nyarwanda muri rusange, aho abenshi bahuriza ku kuvuga ko umunsi nyirizina w’igitaramo utinze kugera ngo baze gushyigikira uyu muhanzi uri mu b’intarumikwa mu muziki Nyarwanda wo myaka 20 itambutse.

Mu buto bwe King James yakuze yumva azaba umucuruzi kuko yabonaga ariko kazi yakora kakamubyarira inyungu , gusa muri 2006 afite imyaka 16 y’amavuko yaje gukirigitwa n’inganzo ubwo yari asoje umwaka wa kabiri w’ayisumbuye, icyo gihe nibwo King James yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Niwowe nkunda” gusa ntiyamenyekana cyane ndetse bimuca intege aba ahagaritse umuziki.

Muri 2008 King James yagarutse mu muziki maze ahera ku ndirimbo yakoranye na Danny Nanone bise “Akamunani” , nyuma yo kuririmba muri iyi ndirimbo benshi mu nshuti ze barimo na Producer Lick Lick bamubwiye ko akomeje gukora yazavamo umuhanzi mwiza.

King James yahise ashyira ingufu ze mu muziki, maze asohora indirimbo yise “Intinyi” ariyo ya mbere yakoze wenyine, iyi yakurikiwe n’iyitwa “Naratomboye” ari nayo yatumye King James atangira kwamamara mu ruhando rwa muzika Nyarwanda.

Mu rugendo rw’imyaka 20 amaze akora umuziki King James yakozemo indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose, yakozemo Album nyinshi zirimo: umugisha, Umuvandimwe, biracyaza, n’izindi nyinshi, King James yegukanyemo Kandi ibihembo byinshi birimo Salax Awards, Primus Guma Guma Superstar , n’ibindi byinshi.

King James agiye gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka